MUKADAFF

349.4KHits Audios: 1 Videos: 1 Lyrics: 1

Mukadaff ni umuhanzi ukora injyana ya Hip hop mu Rwanda akaba n’umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bafite abafana benshi,

Amazina ye nyakuri ni Niyitegeka Gentil Leonce, yavutse tariki 2 Ukwakira 1992, avukira mu Nyakabanda mu mugi wa Kigali. Se umubyara yitwaga Niyitegeka David, naho nyina Akitwa Gihana Seraphine. Amashuri abanza yayigiye ku bigo bitandukanye ariko ayasoreza ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ari naho yakuye icyifuzo gikomeye cyo kuzaba umuhanzi kuva akiri muto. Aha Kimisagara Mukadaff yakundaga kuba ari kuri Maison des Jeunes mu bikorwa bitandukanye byahaberaga, akabona abahanzi b’ibyamamare imbonankubone, aha atangira kujya yigana bamwe muri bo, nawe akajya yihimbira indirimbo zimwe na zimwe.

Mukadaff yaje kujya mu mashuri yisumbuye muri 2007 ayiga muri Lycee de Kigali, aho yahuriye na bamwe mu banyamuziki bazwi nka Packson, Trackslayer,n’abandi … Mukadaff yaje gufata umwanzuro wo kwinjira mu muziki akiri umunyeshuri ajya gukoresha indirimbo ariko indirimbo ye ya mbere shatse kugorera kwa Lick Lick, ntiyarangira ngo isohoke bitewe n’umwanya muto yabaga afite, no kubura ubushobozi.

Mukadaff akirangiza amashuri yisumbuye yabonye akazi ko kwigisha, aho yigishaga indimi. Umushahara we wa mbere yahise awujyana muri Studio akora indirimbo ye ya mbere Yise “Ntumpeho” yasohotse muri muri 2013 ikozwe na Producer T Mike, muri icyo gihe yakoze izindi ndirimbo nke ariko aza gucibwa intege n’uburyo kugeza indirimbo ze mu bitangazamakuru byamugoraga cyane.  Icyo gihe nabwo yongeye gusa n’uhagaritse umuziki, ajya kwiga Itangazamakuru muri Kaminuza y’abagatolika ya Kabgayi (UCK), abifatanya n’akazi k’ubwarimu. Mu mwaka wa 2017 nibwo mukadaff yongeye kwigaragaza mu muziki noneho awushyiramo imbaraga ze zose.

 Mukadaff yatangiye asubiramo indirimbo z’abandi agashyiramo amagambo akarishye ya hip hop mu Kinyarwanda. Yasubiyemo iyitwa Crazy ya Panda cover, aza no gukora izindi nyinshi ari wenyine nka “whisky na coca”, “ntanumwemusa” , Iyo urenze uba Urenze, n’izindi nyinshi…

Mu mwaka wa 2018 nibwo Mukadaff yazamukanye ingufu nyinshi akora indirimbo nyinshi nka “Tuza”, “Gwamo”n’izindi… Mukadaff yasubiyemo indirimbo Man’s not Hot ya Big Shark akora cover itangaje yise “Agakote” yasohotse mukwa 1/2018 yakunzwe cyane ndetse imumenyekanisha mu buryo budasanzwe. Uyu mwaka wakomeje guhira Mukadaff, aho yakoranga ibihangano bikunzwe na benshi mu buryo bwiyungikanya ari nako azamuka buri munsi ku rutonde rw’abahanzi kuri www.realhitrwanda.com yakoze indirimbo nka “Mushi” yasohotse hagati muri 2018,  Nturi my Type yakoranye na Cassandra yasohotse mu kwa 6/2018, iyitwa “Mechant” yasohotse mu kwa 8/2019  n’igikapu mu kwa 10/2018. 

Mu mwaka wa 2019 Mukadaff yakoze indirimbo nyinshi nka “Fake Friends”, “Mfite Map”, na “Papa Cyangwe” kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi 5 bakunzwe mu Rwanda.

Coming soon
Coming soon
Coming soon