International Music

TOM CLOSE

Music

416

14612.9

User Avatar

Biography

Tom Close ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya R&B, Afrobeat na dancehall akaba n’umuganga wabyigiye (Dogiteri).

 

Amazina ye yiswe n’abanyeyi ni Muyombo Thomas, yavukiye muri Uganda mu mwaka wa 1986, hanyuma ababy   eyi bamuzana mu Rwanda akiri muto aho yigiye amashuri abanza, hanyuma akomereza ayisumbuye Mu ishuri ryisumbuye rya Kiziguro aza kuyasoreza muri Licee de Kigali.Tom close yize kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe yitwaga NUR) aho yigaga mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu, aho yarangije ari Dogiteri uvura abantu.

 

Tom Close yatangiye kuririmba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye ariko indirimbo ye ya mbere ayisohora ageze muri Kaminuza mu mwaka wa 2007. Indirimbo ye ya mbere yitwaga mbwira yakuri kiwe n’inzindi nyinshi muri uwo mwaka zasohotse kuri album ye ya mbere yitwaga “Kuki?” yasohotse  mu mwaka wa 2008. Kuva muri 2008 kugeza 2013 yari amaze gusohora izindi album 4, zirimo Sibeza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde na Mbabarira Ugaruke.

 

Mu mwaka w a 2011 nibwo yahataniye irushanwa ryari rigitangira rya Primus Guma Guma Super Star, maze aba ari we uryegukana aba uwa mbere mu gutsindira Igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24 zose.
Nyuma y’iri rushanwa Tom Close yakoranye indirimbo n’umuhanzi Sean Kingston wo muri Amerika , indirimbo yiswe “Good Time Tonight”
Murii icyo gihe nibwo Tom CLOSE Yatangiye guhugira cyane ku ma somo, n’igihe ayarangirije abona akazi kamusaba umwanya munini, atangira kujya asohora indirimbo gake gashoboka ariko zigakundwa cyane ku buryo yakomeje kwigaragaza mu muziki nyarwanda n’ubwo yitabiraga ibitaramo bike.


Indirimbo aherutse gusohora yakunzwe bidasanzwe ni iyitwa “Thank you” yakoranye na The Ben iyi ikaba yaratumye yongera gusubira mu bahanzi bakomeye kurusha abandi mu Rwanda.

Ibihembo: 
PGGSS Season 1 mu mwaka wa  2011
Salax Awards Umuhanzi w’u mwaka muri  2009, 2010 na 2011
Ibindi akora:
Book writing: Tom Close ni umwanditsi w’ibitabo aho yasohoye udutabo tw’inkuru nk’akitwa Inka Yanjye (imibumbe 3), Nkunda u Rwanda, na  Isuka Yanjye. 

Contact

You may Like these too

11983.2 17 6 1
11918.5 13 4 2
10136.1 7 5 1
9910.82 10 4 1
9513.95 11 6 0
8876.84 15 5 2
8835.81 12 7 1
8422.8 4 3 1

Real Hit Rwanda Ltd

We are ready to server you just call +250782237199 or +250729006235

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW