The Ben

Music

553

21329.6

User Avatar

Biography

The Ben ubusanzwe witwa Mugisha Benjamin, ni umyamuziki w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Pop na R&B. Afite abakunzi batari bake mu gihugu kandi ni umwe mu bahanzi bo muri iki gihe bamaze mu muziki igihe kinini kurusha abandi.

The Ben yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Avukira i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) n’uwitwa Inoc. Akaba yarakuriye mu muryango w’abakristo bakunda gusenga aho yatangiye kwinjira mu muziki aririmba muri korari, aha akaba ariho yamenyaniye na Meddy na Lick Lick bakiri bato cyane.


Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zamenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.
Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza, Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu mwaka wa 2009. The ben yafashe ibihembo bitandukanye muri Salax Award yabaye umuhanzi wa mbere mu njyana ya Afro R&B (Best Afro R&B) mu mwaka wa 2008 kugeza 2010, muri 2010 na 2011 abona Igihembo cy’umuhanzi w’igitsina gabo witwaye neza (Best Male artist) hamwe n’indirimbo y’umwaka ya 2010 yari Zubeda yafatanyije na Kamichi.

 

Mu mwaka wa 2010, we na bamwe mu bandi bahanzi bari bazwi cyane mu Rwanda, bahagurutse mu Rwanda berekeza muri leta zunze ubumwe za amerika ku butumire bwa Diaspora y’abanyarwanda babaga muri Washington. Abandi bahanzi bajyanye icyo gihe ni nka Meddy, K8 Kavuyo na Cedru bose bakaba barahise bigumira muri Amerika kuva icyo gihe, aho bahise bakomeza gukorera umuziki wabo, ndetse baza no kwibumbira mu nzu y’umuziki bise Press one music Rwanda. The Ben ubu akaba atuye mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Mu mwaka wa 2012, The ben yongeye kwiyereka abanyarwanda mu ndirimbo “I am in Love” yatumye yongera kwigarurira imitima y’abamufana. Muri uwo mwaka Salax award yahise ishyiraho igihembo gishya cyegukanwe bwa mbere na The Ben aricyo Best Music artist in the Diaspora (umuhanzi warushije abandi mu bakorera umuziki mu mahanga). Mu waka wa 2013, The Ben yasohoye izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka, Urabaruta, ‘Give It to Me’ na “Africa Mama Land” izi ndirimbo zikaba zaraje zigaragaza ubuhanga bukomeye yari amze kwiyungura mu muziki kuva yava mu Rwanda.   


Uwaka wa 2014 wahiriye the Ben cyane mu muziki kuko muri uwo mwaka aribwo yahise asohora iyitwa ‘I Can See’, ikaba yaratumye atumirwa akajya kuyiririmbira imbere y’abakuru b’ibihugu mu ngoro y’umuryango w’abibumbye (UN) ndetse na Ban Ki Moon akaba yari ahari. Iyi ndirimbo kandi yanamuhesheje igihembo cya African entertainment award USA 2015, igihembo gihabwa abahanzi bakomoka muri afurika bakorera umuziki wabo muri Amerika mu rwego rwo guteza imbere umuziki wa Nyafurika. Muri uyu mwaka ni nabwo yagizwe ambasaderi w’umunryango nyafurika uhuza abagore bakomeye m u myanya y’ubutegetsi African Women in Leadership.


Muri 2015, nyuma y’umwaka n’igice acecetse yasohoye iyitwa ‘Ko Nahidutse’.  Yagaragazaga itandukaniro rikomeye ku mitunganyirize y’amashusho n’amajwi. Nyuma yayo The Ben akaba yarongeye kwibanda ku muziki aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2016, yasohoye indirimbo nka Only you na Roho yanjye, zakunzwe cyane biba akarusho ubwo yasohoraga iyitwa “Habibi” yatumye agaruka mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Muri uyu mwaka ni nabwo yasohoye Ntacyadutanya yakoranye na Princess Priscilla nawe uba muri Amerika. Mu mpa z’umwaka wa 2016 nyuma y’imyaka irindwi aba muri amerika yagarutse ku nshuro ya mbere mu Rwanda aho yakoresheje igitaramo cy’amateka cyitabiriwe mu buryo butari bwarigeze bubaho ku bitaramo by’abahanzi bo mu gihugu. Nyuma yahoo yatangiye kujya aza mu Rwanda ndetse atangira no kujya akorana indirimbo zimwe na zimwe n’abahanzi baho.
Mu mwaka wa 2017 The Ben yahise akora indirimbo yitwa Binkolera yakoranye na Sheebah wo muri Uganda aza no gukora indirimbo Thank you yakoranye na Tom Close ubwo yari yagarutse mu Rwanda, iyi ikaba yarakunzwe bidasanzwe ku buryo yacurangwaga ahantu hose mu gihugu, kuva mu tubari kugera mu nsengero. Mu mwaka wakurikiyeho the Ben yakomeje kwagura imipaka akorana na B2C wo muri Uganda indirimbo bise No you no life, hamwe na Loose Control yakoranye na Meddy. Kuri ubu The Ben aherutse gusohora indirimbo yise "Fine Girl" audio yayo ikaba yarakozwe na Krizbeats wo muri Nigeria, umuproducer usanzwe ukorera indirimbo bamwe mu bahanzi b'ibyamamare nka Tecno miles, wizkid,n'abandi...

Ibigwi:
Best Afro R&B singer 2008,2009,2010
Best Male artist 2009, 2010 
Song of the year 2011
Best Music artist in the Diaspora 2012
African entertainment awards USA 2015,

Contact

You may Like these too

17298.5 14 8 1
16152.3 8 9 0
14649.5 18 6 1
13234.6 14 9 0
11523.2 5 3 0
10501.8 11 5 0
10196 15 5 2
9010.98 18 7 2

Real Hit Rwanda Ltd

We are ready to server you just call +250782237199 or +250729006235

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW