International Music

BUTERA KNOWLESS

Music

701

10755

User Avatar

Biography

Knowless ni umuhanzikazi wo mu Rwanda uririmba ijyana ya R&B na Afrobeat, akaba ari umwe mu bahanzi b’igitsina gore bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’ibihugu bya Africa y’uburengerazuba.

 

Ubusanzw yitwa Jeanne d’Arc Ingabire Butera, yavukiye mu karere ka Ruhango tariki 1 /10/ 1990. Ni mwene aba bombi bakaba batakiriho, ari nawe mwana wenyine babyaye. Butera JMV na Uyambaje Marie Claire. Amashuri abanza yayigiye Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE aho yize ishami rya Computer Sciences and Management. Yakomereje Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu ishami rya Finance aho yarangije mu mwaka wa 2016. Impano ye yo kuririmba yayikuye kuri nyina waririmbaga muri Korari mu rusengero rw’abadivantisti.

 

Knowless yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2010. Indirimbo ya mbere yayiririmbye abigiriwemo inama na Safi (Madiba) na Kamishi abasore bari inshuti ze icyo gihe akirangiza amashuri yisumbuye. Safi niwe wamujyanye muri studiyo agiye kuririmba mu ndirimbo ya Young Junior (wari inshuti ya Safi). iyo ndirimbo yitwaga “Nyumva” yatumye Knowless yiyumvamo ko yaba umuhanzi. Nyuma yaho gato yaje gukora Indirimbo ye ya mbere yakoze ari wenyine, Indirimbo yise “Komeza” ikaba ari nayo yitiriwe album ye ya mbere. Nyuma y’aho yakoze izindi ndirimbo zamenyekanye nka Byarakomeye, Ibidashoboka, Byemere, Adelphine, Baravuga, Nkoraho n’izindi… mu mwaka wa 2010 Knowless yahise yegukana igikombe cy’umuhanzi ukizamuka muri Salax award, maze mu mwaka ukurikiyeho wa 2011 asohora Album ye ya Mbere yise Komeza. 


Mu mwaka wa 2012 nyuma yo gutandukana na Safi mu Rukundo, Knowless yinjiye mu Itsinda rya Kina Music aho yakomeje gukora no kurushaho gukundwa n’abafana bikomeye. Muri icyo gihe yasohoye indirimbo nka Sinzakwibagirwa, Waruri he? Na Nzaba Mpari zose zasohotse muri 2012. Izi zikaba zitarasibaga guca ku mateleviziyo bitewe na videwo nziza zakorwaga na Knowless. Muri uyu mwaka wa 2012 Knowless yakoreye ibitaramo bye bya mbere I Burayi aho yakoreye ibitaramo mu bihugu nk’ububiligi, ubufaransa n’Ubuholandi. 


Mu myaka yakurikiyeho Knowless yakomeje kwigaragaza cyane aho yaje gusohora album ye ya 2 mu mwaka wa 2013, iyi ikaba yaritwaga “Uwo ndi we”, muri uyu mwaka wa 2013 nibawo yakoranye n’umuhanzi Ray Blaze. Mu mwaka wa 2013 na 2014 itsinda rya Kina music ryabarizwagamo Dream Boys, Knowless na Christopher ryari rihanganye bikomeye na Super Level ryahurizaga abahanzi barigize mu ndirimbo aho Bakoze Nshatse Inshuti bafatanyije na Makanyaga Abdoul, Kanda amazi na Byakuvuna  izi zose zikaba zarakunzwe cyane!
Mu mwakak wa 2014 Knowless yatangiye kwagura imipaka y’umuziki we atangira gukora indirimbo zifite videwo zahangana ku isoko mpuzamahanga n’izirirmbye mu ndimi z’amahanga nk’igiswayire n’icyongereza. Aha twavuga nk’indirimbo Tuliya yafatiwe amashusho ya Videwo muri Kenya, na Reaka ngukunde yafatiwe amashusho I Dubayi. Muri uyu mwaka wa 2014 kandi ni nabwo knowless yamuritse album ye ya 3 yiswe “Butera” ikaba yaritiriwe se umubyara.


Mu mwaka wa 2015 Knowless yakomeje kwigaragaza mu ndirimbo z’amashusho meza, kandi zirenga imipaka y’u Rwanda aho yakoze  iyitwa “Peke Yangu, Te amo yakoranye na Roberto wo muri Zambia. Muri uyu mwaka kandi akaba ari nabwo yatsindiye irushanwa rya PGGSS season ya 5 yegukana Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yaho yasohoye iyitwa Ujumbe yakozwe muri 2016. Muri uyu mwaka wa 2016 kandi Knowless yafashe umwanzuro ashyingiranwa na Clement Ishimwe wari usanzwe umubereye producer na manager muri Kina Music, nyuma yahoo bakaba baraje kwibaruka umwana w’umuhungu bise Ishimwe Or Butera. 

 

Nyuma yo gushing Urugo Knowless yakomeje gukora cyane aho mu mwaka wa 2017 Knowless yasohoyr indirimbo zirimo Ujya unkumbura, Winning team na Deep In Love, akaba aherutse gusohora iyitwa Inchallah yasohotse muri 2018. Mu minsi ishize yakoreye ibitaramo bikomeye muri Zambia na Mozambique hamwe no mu Burundi.


Ibindi akora:
Butera Knowless yakoze muri Casse social nk’umucungamutungo igihe kinini, yabaye ambasaderi wa MTN Rwanda imyaka 2; anaba ambasaderi wa UNICEF mu Rwanda.


Ibihembo yatsindiye:

Best Rwandan new artist 2010
Best Rwandan female artist 2011,2012,2013
Best album of the year 2013 
Best video of the year 2013 (Ninkureka ukagenda)
Best artist of the year 2013
2015 PGGSS Season 5
Best female artist “Diva awards” 2013

Audio

Contact

You may Like these too

9042.81 14 8 1
8420.05 13 8 0
7976.25 6 5 1
6059.52 4 3 0
5934.07 14 5 2
5810.96 12 7 2
5694.22 17 7 2
5456.84 3 3 0

Real Hit Rwanda Ltd

We are ready to server you just call +250782237199 or +250729006235

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW