CHRISTOPHER

66.1KHits Audios: 1 Videos: 1 Lyrics: 1

uzwi ku izina rya Christopher ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba injyana zituje

Amazina ye asanzwe ni Muneza Christophe yavutse ku ya  30/01/1994, kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas,akaba uwa 3 mu muryango w’abana 6,

Christopher yakundaga kuririmba kuva akiri muto aho mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza yaririmbaga muri Korali y’abana aza no kwinjira muri Korali y’abakuru.

Christopher yatangiye umuziki ku mugaragaro mu mwaka wa 2009 aho yakoze indirimbo yise "Bye Bye" ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera urwego yari iriho rutari kuryohera abumva umuziki, nyuma yaho yaje gutsinda mu marushanwa yari yateguwe n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music niko gutangira gukabya inzozi ze z’ubuhanzi abifashijwemo na Producer Ishimwe Clement ukuriye iyi nzu, akora indirimbo zitandukanye, gusa imwe muri zo yakoranye na Dany Nanone bise “Iri Joro” iza gukundwa ku buryo budasanzwe imufungura amayira akomeza gukora n’izindi zagiye zikundwa.

Tariki 22 Kanama 2016, Christopher yasezeye muri Kina Music nyuma y'imyaka 5 yari amaranye nayo, ahita atangira kwikorera ku giti cye aho yahise ashyira hanze indirimbo zakunzwe cyane nka nka “Simusiga” na “Isezerano”. Christopher ariko yaje kumara igihe kinini atigaragaza mu muziki Nyarwanda, aho yagiye kwiga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo,

Mu mwaka wa 2018 Christopher yabonye umwanya wa 2 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star season ya 8. Indirimbo aherutse gusohora ni iyitwa "Ko Wakonje" indirimbo irimo ubutumwa buremereye kandi yakiriwe neza n'abantu benshi nyuma y'igihe kinini yari amaze atagaragara mu muziki Nyarwanda.

Coming soon
Coming soon
Coming soon