International Music

Glory Majest na Gsb ni abasore bakora injyana ya  hip hop bakomeje kugenda banenga abantu bose bumva ko hip hop ari injyana y'ibirara ikindi ko abiyita abaraperi bose siko baba basobanukiwe injyana bakora, kuko hari abaririmba bashaka kwica injyana kandi bidakwiye.
Iyi ndirimbo yabo  amacenga bavuzeko  bashakaga kugaragaza ko nubwo inzira zirimo imbogamizi batagomba gucika intege ahubwo bagomba gukommeza urugendo kandi barabizi ko ibyo bifuza bazabigeraho.ikindi bavuze ko batishimira kubona bamwe mu baraperi bakora ikosa bikitirirwa abakora iyo njyana bose kandi imico y'abantu ntaho iba ihuriye  rero abakomeje kwitwaza ko hip hop atari injyana nziza bagomba kubihindura.

Umuraperi Glory Majest


GSB na Glory Majest mu kiganiro bagiranye na realhitrwanda batangaje ko ntaho bahuriye n'abaraperi bataramenya urukundo rwinjyana yabo icyo bashaka nugukora cyane ndetse bakagera kundoto zabo.nubwo hagira ababitambika bo ntibava munjyana bakunda.aba basore nubwo atari group ariko barafashanya cyane nkuko abavandimwe bakorana.

Umuraperi GSB


Gsb yasoje ikiganiro asaba abakunzi be gukora subcribe kuri channel ye ya youtube Gsb Rwanda bakamufasha gukomeza kwamamaza ibihangano bye ndetse bakajya bamuha inama ibyo bizamufasha gukomeza gutera imbere mu muziki akora.

Latest images

Photo
Photo
Photo
Photo
Photo

Advertisment

Advertisment

Callout

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW