Jo Promoter ni umusore uzwiho gutegura ibitaramo bigiye bitandukanye harimo gutumira  abahanzi  ndetse na ba comedien muri aka kabari ka Golden Park i gikondo kuri Merez ya 2 afatanije na nyiri aka kabari, ubu noneho  akaba yatumiye aba nyarwenya harimo nka Mbatadology ndetse na Joshua hazaba hari na Mc Kajuga bakaba bagamije guteza imbere impano zikiri hasi muri comedy kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 2000fr gusa ukaza ukishimana n'abandi.

 


Realhitrwanda yaganiriye n'abamwe muba nyarwenya nka batadology nawe uzaba urigutaramira muri Golden Park yavuze ko yishimira cyane kubona hari impano zirikugenda ziza mugukina comedy ko arinayo mpamvu ituma bashaka kuzamura za mpano zikiri hasi kuko bigomba kuba nkakazi gatunga umuntu nkuko n'abandi bakora akandi kazi.


 

Mugusoza ikiganiro Jo Promoter yashimiye abantu bose bitabira iki gikorwa haba abo baba batumiye ndetse n'abakunzi babo kuko bituma impano zabo zigenda zitera imbere bigatuma n'abanyarwanda bakomeza kwiyumvamo abahanzi babo.

 

Latest images

Photo
Photo
Photo
Photo
Photo

Advertisment

Advertisment

Callout

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW