International Music

Umuhanzi Mozzy wahoze muri Yemba Voice yarihuriyemo abahanzi nka Bill, Kenny ndetse na Mozzy bakaza gutandukana none buri umwe akora kugiti cye, kuri ubu  uyu musore Mozzy Yemba Voice yasohoye indirimbo ye ya Mbere yise Darling kuva aho iri stinda ritandukaniye. gusa avuga ko bitamugoye kwandika cyangwa kuririmba bitewe nuko yari abimenyereye rero nta muntu numwe wa mufashije kwandika cyangwa kuririmba muri iyi ndirimbo ye Darling. gusa yatangaje ko nubwo batandukanye buriwese akora ukwe bitabujije ko nta ndirimbo bazongera gukorana hubwo ko bafite imishinga myinshi  bazagenda bageza kubakunzi babo muri rusange bidatinze.

Mozzy  Yemba Boy yatangarije Realhitrwanda ko iyi Ndirimbo ye Darling ari true story y'umukobwa bakundanye ariko batakirikumwe bitewe nimpamvu z'umukobwa ze bwiteaho yavuze  ati umukunzi wanjye yakundaga  iyi ndirimbo cyane ndetse no  mugihe nabaga ndikumwe nawe yansabaga kuyi muririmbira rero ibyo byatumye nanjye nyikunda cyane  dore ko numvaga nzayikorana na Yemba Voice yose  ariko antera gutuma nyikora njyenyine kuko nanayanditse njyenyine nicyo cyanteye kuyishyira hanze nubwo tutagikundana nibura ajye ayumva bimutere kwibuka ibihe byiza twagiranye.


Mozzy Yemba Boy yasoje ikiganiro ambwira abakunzi be ko Yemba Voice ari umuryango umwe(family)aho bari hose buri umwe atekereza kuwundi ibyo bigatuma bakomeza gufashanya hagati yabo kugirango ibihangano by'umuntu kugiti cye bigere kure. ndetse yungamo agira ati ndashimira itangaza makuru muri rusange hamwe na  producers batandukanye bagenda babafasha gutunganya indirimbo zabo, yongera ati ndashimira nanone abakunzi bacu bakomeje kudufasha kumenyekanisha ibihangano byacu. ikindi nasaba abanyarwanda nuko bakora Subcsribe kuri channel yanjye nshya ya youtube kuri Mozzy Yemba Boy  bakajya babona ibihangano byanjye bitabagoye.

Latest images

Photo
Photo
Photo
Photo
Photo

Advertisment

Advertisment

Callout

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW