International Music

Wa rukundo we, Wo kabaho we!
Ndabizi ko unyumva,egera hino tuganire
Ese wabaye iki? Ko wakonje cyane
Dore usigaye uri mubi, Abakwiringiye warabatengushye
Dore ntugihuza abantu, Usigaye wihuriza umuntu n’ibintu


 

Ca inkoni izamba, Duhe agahenge, Gira impuhwe!
[Ngo usigaye ukorana n’abaherwe gusa]

Ca inkoni izamba, Duhe agahenge, Gira impuhwe!
[Kandi nabo mbona batakurambana]

 


Wa rukundo weeee

Ndagushinja, kurengera, ntacyo utinya, ntawe wubaha
Wa rukundo weee
Ndagushinja, gukonja no guteshuka ku nshingano
Wa rukundo we

Abatarashaka nta mbuto ukitwerera, dufite ubwoba
Reba nawe gatanya, zingana n’ubukwe buba!
[Uteye ubwoba] x4

 


Ikibazo,… Aho wahoze nta cyiza kiharangwa, hasigara amatiku no gusebanya!
N’abiyubashye dutinya, n’abaturuta twubaha, Bose urabihererana, ukabariza!
Usigaye ubeshya abantu, ngo urukundo rwabo ni forever
Ubukwe bugataha, mu minsi mike ukabahunga, nk’utaranahigeze!

 

Ca inkoni izamba, Duhe agahenge, Gira impuhwe!
[Ngo usigaye ukorana n’abaherwe gusa]

Ca inkoni izamba, Duhe agahenge, Gira impuhwe!
[Kandi nabo mbona batakurambana]

 


Wa rukundo weeee

Ndagushinja, kurengera, ntacyo utinya, ntawe wubaha
Wa rukundo weee
Ndagushinja, gukonja no guteshuka ku nshingano
Wa rukundo we

Abatarashaka nta mbuto ukitwerera, dufite ubwoba
Reba nawe gatanya, zingana n’ubukwe buba!
[Uteye ubwoba] x4

 


Wenda ntiwahindutse!?!?
Wenda nitwe twahindutse!?!?
 

Bob Pro
Christopher

Latest images

Photo
Photo
Photo
Photo
Photo

Advertisment

Advertisment

Callout

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW