International Music

Nta mpamvu yo kukwanga
Nta mpamvu yo kugusiga
Umutima ukunda, wari warumagaye!
Abakobwa b’ino nta n’umwe wandebaga n’irihumye.
Nakira ko gukundwa ari iby’abatunze n’abaminuje
Maze woweeee, mbona urajeeeee

Nkubwiye ko nta kazi ngira, Uti: “akazi si ko kangenza”
Nkubwiye ko ntize, Uti: “ntaho bigisha  urukundo!

Nakunze umutima wawe….

Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe (woweeee)!”

 

Nabaye nk’ubonekewe
Nagize ngo  ahari ndumviranye
Mbuza umutima kwibwira ibitari byo
Sinari nzi ko umwari mwiza nkawe yaza ari njye ashaka

Abakobwa b’ino yo, nta numwe wandebaga n’irihumye
Nakira ko  gukundwa ari iby’abatunze n’abaminuje gusa
Nananaaananaaa, nanana nanaaa
Maze woweeee mbona urajeeeee

Nkubwiye ko nta kazi ngira, Uti: “akazi si ko kangenza”
Nkubwiye ko ntize, Uti: “ntaho bigisha  urukundo!

Nakunze umutima wawe….

Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe (woweeee)!”

Ese uwagukunze ukennye,
Ukize ntiwarushaho kumukundwakaza?
Ese uwakwitayeho utazwi,
Wakwamamara ukamwibagirwa?

Umutima ukunda, wari warumagaye
Abakobwa b’ino nta numwe wandebaga n’irihumye
Maze woweeee unyereka urukundo nyarukundo
Maze woweeee mbona uraje!!

Nkubwiye ko nta kazi ngira, Uti: “akazi si ko kangenza”
Nkubwiye ko ntize, Uti: “ntaho bigisha  urukundo!

Nakunze umutima wawe….

Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe (woweeee)!”

Latest images

Photo
Photo
Photo
Photo
Photo

Advertisment

Advertisment

Callout

Sponsored links

Download And Upload Any Media Here START NOW