
ABASHOFERI BATWARA IMODOKA ZA RUSANGE UBUKENE BURABISHE BITEWE NA CAMERA ZIBAKONTORORA
Ubusanzwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zashyiriweho ikoranabuhanga rya Tap&Go rikoreshwa mu kwishyura amatike y’ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse buri mugenzi wese aba asabwa kwishyura akoresheje iryo koranabuhanga.
Nubwo iryo koranabuhanga ryashyizweho, hari hakigaragara abashoferi babuzaga abagenzi kwishyura amatike y’ingendo mu modoka rusange babaga bagiye gukorera mu Mujyi wa Kigali, ahubwo bakabategeka kuyabishyura mu ntoki.
Nyuma y’uko Leta ishyizeho Ikigo gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions ndetse kikanashyira muri buri modoka Camera esheshatu, abashoferi benshi bazitwara, babwiye UKWELITIMES, ko bamaze gucika ku ngeso yo kwakira amafaranga mu ntoki bishyurwa n'abagenzi.
Bamwe muri aba bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, bemeza ko nyuma y’uko abarenga 100 barukanwe bazira gufata amafaranga mu ntoki, bacitse kuri iyo iyo ngeso.
Umwe yagize ati “ Sha ubu nta muntu ugipfa gufata amafaranga mu ntoki kubera Camera nyinshi bashyize muri bisi.”
Undi yagize ati “ Ubu uribeshya gato wafata amafaranga yaba make ugahita ubona moto iraje irabikwereka cyangwa se nimugoroba bakakwandikira bagusezerera ku kazi.”
Yongeyeho ko kimwe mu byatumye abashoferi batinya kongera gufata amafaranga mu ntoki biterwa n' uko ufashwe wese ahita yirukanwa ndetse akanashyirwa kuri Black List ku buryo atazongera gukorera mu Mujyi wa Kigali na rimwe.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bwo gutwara abagenzi muri Ecofleet Solutions, Oswald Abenawe, ubwo yaganiraga UKWELITIMES, nawe yemeje ko nyuma y’uko bashyize Camera mu modoka zitwara abagenzi muri rusange, benshi batangiye gucika ku ngeso yo gufata amafaranga mu ntoki.
Yavuze ko bahisemo kujya birukana abashoferi bishyurwa mu ntoki kuko baba bahombya Leta anashimangira ko abafashwe bagaragajwe na Camera zishinzwe umutekano anaburira abandi bagifite iyo ngeso bose.
