abavandimwe icumi bazaniye Perezida Kagame ikibazo cy'inzu bambuwe
#News

abavandimwe icumi bazaniye Perezida Kagame ikibazo cy'inzu bambuwe

0 views
•October 22, 2026
•pasco
Abavandimwe icumi baje mu Kiganiro Perezida yagiranye n'urubyiruko, kiswe Meet the President, bashaka kubona ubutabera.
Umwe muri abo, yahagurutse ati "Nyakubahwa Perezida, nitwa Byiringiro Elysee, ndi umwana wa cumi mu bana cumi n'umwe tuvukana. Twaje hano twese kugira ngo turebe ko twabona amahirwe yo kubaza ikibazo tumaranye imyaka myinshi."

Byiringiro ntiyavuze iminsi ikibazo kimaze, ariko yagize ati "Abantu baraje batwambura inzu ababyeyi batuguriye, baduta hanze nka za mayibobo. Rwose turabasaba ko mwaturenganura. Twagiye no mu nkiko turabatsinda, ariko biba iby'ubusa."

Perezida Kagame yamusubije agira ati "Icyo kibazo kirakurikiranwa vuba vuba mu butabera ibintu bisobanuke."

Icyakora, Kagame yabwiye n'abayobozi bari aho, ko uwo muryango wakongererwa n'ubundi bufasha, nuko Byiringiro asubiza Micro aseka.
No comments yet. Be the first!