
ALICIA NA GERMAINE BAKOZE UMURYANGO UTEGAMIYE KURI LETA WOGUFASHA ABATISHOBOYE BAHEREYE KU BIGISENYI
Abahanzikazi Alicia na Germaine bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana batangije umuryango witwa âUfitimana Foundationâ, bagamije ibikorwa byâubugiraneza no gufasha abatishoboye. Ku ikubitiro, basuye abarwayi bo mu Bitaro bya Gisenyi, babagenera ubufasha ndetse barabahumuriza.Abo bahanzikazi bavuga ko gushinga uyu muryango byaturutse ku gusobanukirwa nâijambo ryâImana rivuga ko kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye.
Umuryango âUfitimana Foundationâ ufite intero igira iti âNgira Nkugireâ, ukazajya utegura ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gukomeza kugaragaza urukundo mu bikorwa.
Ku bufatanye na ABA Music Team nâabagiraneza batandukanye, abo bahanzikazi basuye abarwayi bo mu Bitaro bya Gisenyi, barabasengera, babaha ihumure ndetse banabashyikiriza ubufasha burimo amata, isukari, isabune, ibisuguti nâibindi bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.

Alicia Ufitimana usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza yâu Rwanda, mu bijyanye nâubuganga, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gufasha abatishoboye nyuma yo kubona ubuzima bugoye bwâabarwayi mu bitaro bitandukanye birimo nâibyo yakoreyemo imenyerezamwuga (stage) aho bamwe baba badafite ababagemurira, abandi bakabura amafaranga yo kwishyura imiti bahawe kwa muganga.
Innocent Ufitimana, ushinzwe kureberera inyungu za Alicia na Germaine, akaba nâumubyeyi wabo, yavuze ko yakiriye neza cyane igitekerezo cyâaba bahanzikazi cyo gutangiza ibikorwa byâubugiraneza, ashimangira ko ari intambwe igaragaza ko ubutumwa baririmba batangiye no kubushyira mu bikorwa.
Ibikorwa byabo byâubugiraneza babitangirije i Rubavu ari na ho bakomoka, bakaba bateganya kubikomereza no mu tundi turere.

Barasaba nâabandi bantu bose bafite umutima wo gufasha kwifatanya na bo muri uyu murimo mushya, kugira ngo ibikorwa byabo birusheho kwaguka no kugera kuri benshi bakeneye ubufasha.
Bagize bati: âKu bifuza kwifatanya natwe, amarembo arafunguye. âNgira Nkugireâ, maze turangwe nâubuntu, ubupfura, ubukristo nâurukundo.â Abifuza gushyigikira cyangwa kwifatanya nâuyu muryango kandi bashobora kubahamagara kuri +250 788 945 200.
Alicia na Germaine ni abahanzikazi bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo âIbenderaâ, âUriyoâ, âNdahiriweâ, âUrufatiroâ, na âIbangaâ baherutse gushyira hanze.
