APR FC yahigiye gukuramo zamalaek ikayisezerera , ese izabigeraho?
#Sports

APR FC yahigiye gukuramo zamalaek ikayisezerera , ese izabigeraho?

0 views
•October 23, 2026
•pasco
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ikipe ye yiteguye guhangana na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, avuga ko yahinduye imikinire kugira ngo azashake intsinzi mu Misiri.
Uyu mutoza yavuze ko nyuma yo gusesengura umukino ubanza wabereye i Kigali, aho APR FC yatsinzwe igitego 1-0 mu minota ya nyuma, yateguye uburyo bushya bw’imikinire agamije gutungura Zamalek no guharanira amanota atatu.

Taleb yavuze ko ikipe ye yafashe ingamba zose zikenewe mu kwitegura uyu mukino, harimo no kugera muri Misiri hakiri kare kugira ngo abakinnyi babone umwanya uhagije wo kumenyera ikirere no kwitegura ku mubiri, mu buryo bwa tekiniki, amayeri ndetse no mu mutwe.

Ati: “Twafashe ingamba zose zikenewe mu kwitegura uyu mukino. Twanahageze hakiri kare kugira ngo tubone umwanya uhagije wo kwitegura, kuko amasaha yo muri Kigali atandukanye n’ayo hano. Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi bitegure ku mubiri, mu buryo bwa tekiniki, mu mayeri ndetse no mu mutwe.”

Yongeyeho ko imyitozo yatangiye ku wa Kane nyuma yo gusesengura uburyo Zamalek ikina, bakamenya ibyo bashobora gukoresha mu kuyigora.

Taleb yavuze ko nubwo APR FC yatsinzwe umukino ubanza, atanyuzwe n’ibyavuye mu mukino kuko abona ko ikipe ye yitwaye neza mu minota hafi ya yose.

Yasobanuye ko APR FC yihariye umukino mu minota 90, ikabuza Zamalek gukina uko ishaka, cyane cyane mu kibuga hagati, ndetse igashyira igitutu ku bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe yo mu Misiri.

Ati: “Mu mukino ubanza, twihariye umukino mu minota 90 yose. Zamalek yabonye uburyo bubiri gusa mu mukino wose, kuko twayibujije gukina neza mu kibuga hagati kandi tugashyira igitutu ku bakinnyi bayo b’ingenzi. Twagerageje kuyibasira duhereye inyuma, kandi twageze ku byo twifuzaga.”

Yakomeje avuga ko n’ubuyobozi bw’ikipe bwashimye uko abakinnyi bitwaye, ariko ko atishimiye gutsindwa igitego mu minota ya nyuma.

Uyu mutoza yatangaje ko APR FC izakoresha uburyo butandukanye n’ubwo yakoresheje mu mukino ubanza, agamije gutungura Zamalek no kongera imbaraga mu gusatira.

Yavuze ko nyuma yo kureba amashusho y’umukino ubanza, basanze APR FC ifite ubushobozi bwo guhangana na Zamalek, bityo ko abakinnyi bagomba kwizera ubushobozi bwabo no gukina bafite intego yo gutsinda.

Ati: “Twateguye ubundi buryo bw’imikinire butandukanye n’ubwo twakoresheje i Kigali kugira ngo dutungure uwo duhanganye. Nizeye ko abakinnyi bazaba bari ku rwego rwiza, haba mu buryo bwa tekiniki no mu mutwe, kuko hari ibibazo byo mu mutwe turi gukemura.”

Yakomeje agira ati: “Tugomba kwizera ubushobozi bwacu bwa tekiniki no kwizera imbaraga zacu. Kubera ko twahanganye na Zamalek ku rwego rumwe, tugomba gukina dufite umutima w’abarwanyi, nk’abasirikare ndetse nk’ikipe ishaka gutsinda.”

Talib yavuze ko nyuma yo gutsindwa i Kigali, abakinnyi bamaze iminsi ibiri bongera kwiyubaka mu mutwe kuko bose bari bababajwe n’ibyavuye mu mukino.

APR FC izakina na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ejo ku wa Gatandatu saa Moya. Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza wabereye muri Stade Amahoro Zamalek yatsinze 1-0.




No comments yet. Be the first!