Ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze u Bwongereza ibitego 2-1 yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 aho izahura na Espagne.
Kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro kuri Mercedes Benz ni bwo uyu mukino wa 1/2 wakinwe.
Watangiye harimo ugukanirana ubona nta kipe ishaka ko indi igera imbere y’izamu ryayo.
Argentine niyo yaje kwiharira umukino ariko ikabikorera mu kibuga hagati dore ko kubona aho imenera ngo igere imbere y’izamu byari byabaye ikibazo.
Ku munota wa 28 Julian Alvarez yahaye umupira mwiza Lionel Messi binjiye mu rubuga rw’amahina ariko umucikaho gato.
Ku munota wa 33 u Bwongereza bwabonye kufura nziza iterwa na Jude Bellingham ariko umunyezamu ayikuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Argentine yaje ariyo isatira ariko ku munota wa 55 u Bwongereza buhita buyikosora ku buryo yari ibonye, Morgan Rogers ahindura umupira mwiza Anthony Gordon anyura mu rihumye myugariro ahita awushyira mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa, Argentine yasatiriye cyane ndetse hari aho yari ibonye igitego habura gato ku mupira wari uhinduwe neza ubundi Gonzalez ashyiraho umutwe gusa Pickford aratabara.
Ku munota wa 85 akagozi kaje gucika Enzo Fernandez arishyura ku ishoti yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina rijya mu nshundura.
Lautaro Martinez wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90+2 ahawe umupira na Lionel Messi.
Umukino warangiye Argentine ifite igikombe guheruka itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 aho izahura na Espagne ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro.


Enzo Fernandez yishimira igitego yatsinze


Argentine ifite igikombe cy'Isi giheruka yerekeje ku mukino wa nyuma w'icya 2026

