BAHATI MAKACA YATANGAJE PRE_SELECTION KU IRUSHANWA YATEGUYE .
#

BAHATI MAKACA YATANGAJE PRE_SELECTION KU IRUSHANWA YATEGUYE .

2 views
•August 14, 2026
•pasco

abategura iri rushanwa basobanuye ko igikorwa kizabera muri salle, aho kuba mu gice cy’akabari. Bahati yabishimangiye agira ati: “Ikindi ni muri salle ya Copenhagen, ntabwo ari mu kabari.”

Biteganyijwe ko igikorwa kizatangira guhera saa tatu za mu gitondo, aho abanyempano bazahurira hamwe bagahabwa umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Irushanwa rishaka kuvumbura izindi mpano

Mu gihe u Rwanda rumaze kugira abahanzi benshi bamamaye imbere mu gihugu no hanze, hakomeje kugaragara n’abanyempano benshi bifuza kubona urubuga rubafasha gutangira urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.

Ni muri uwo murongo abategura ‘Rwanda Next Super Star’ bashaka gushyira iri rushanwa, aho umuntu ufite impano ariko utarabona amahirwe yo kumenyekana ashobora kurikoresha nk’intambwe yo kwinjira mu muziki.

Kuba hamaze kwiyandikisha abarenga 100 mbere y’uko amajonjora y’ibanze aba, bigaragaza ko hari urubyiruko n’abandi banyempano bafite inyota yo kugerageza amahirwe yabo no guhatanira umwanya wo kuba ‘Rwanda Next Super Star’.

No comments yet. Be the first!