Bebe cool yatewe amacupa n'abafana mumukino muri kampala
#Entertainment

Bebe cool yatewe amacupa n'abafana mumukino muri kampala

0 views
•November 22, 2026
•pasco
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yongeye guhura n’akaga ari ku rubyiniro nyuma y’uko bamwe mu bari bitabiriye umukino wa nyuma w’irushanwa rya Hamz Cup 2026 bamuterereye amacupa n’ibindi bintu, bituma ahagarika kuririmba.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo Bebe Cool yari mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye umukino wa nyuma wa Hamz Cup wabereye kuri Hamz Stadium, ahazwi kandi nka Nakivubo War Memorial Stadium, i Kampala muri Uganda.

Uyu muhanzi yari yitabiriye iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru bari baje kureba umukino wahuzaga Nurmak Life Team FC na Man United Fans UG.

Ibyishimo by’abari muri Stade byaje kurangwamo umwuka mubi ubwo bamwe mu bari mu bafana batangiraga kumuterera amacupa n’ibindi bintu bitandukanye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bebe Cool agenda ku ruhande rw’ikibuga, mu gihe hari ibikoresho birimo amacupa byajugunywaga bimwerekezwaho.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko uyu muhanzi byabaye ngombwa ko ahagarika igitaramo cye kubera ibyo bikorwa.

Nubwo hari umutekano wari wakajijwe muri Stade, ntibyabujije bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa gukora ibyo bikorwa byabangamiye uyu muhanzi.

Hari amakuru avuga ko Bebe Cool yaba amaze kumenya bamwe mu bantu bakekwaho kumuterera amacupa ubwo yari ku rubyiniro.

Aya makuru akomeza avuga ko ibikorwa byo kubata muri yombi bishobora gutangira ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aho abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bashobora gushyikirizwa ubutabera.

Gusa kugeza ubu, nta tangazo ry’inzego za Polisi ya Uganda ryabonetse ryemeza ko abo bantu bamaze kumenyekana cyangwa ko hari abamaze gutabwa muri yombi bazira iki gikorwa.

Ibi byabaye kuri Hamz Stadium byibukije benshi ibindi bihe bitandukanye uyu muhanzi yagiye ahura n’ibikorwa nk’ibi mu bitaramo bikomeye yagiye yitabira.

Ku wa 31 Kanama 2018, Bebe Cool yahuye n’ibihe bikomeye ubwo yari mu gitaramo cya Swangz All Star Concert cyari cyatumiwemo umuririmbyi w’Umunya-Jamaica, Tarrus Riley, cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval.

Akigera ku rubyiniro, bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo batangiye kumuvugiriza induru, abandi bamuterera amacupa, amabuye n’intebe za pulasitiki.

Icyo gihe, uyu muhanzi yanze kuva ku rubyiniro nubwo abateguye igitaramo bari bamaze kuzimya mikoro n’amatara. Byasabye ko inzego z’umutekano zimukuraho kugira ngo atongera gukomeza kugerwaho n’ibyo bintu.

Nyuma y’ibi, Bebe Cool yatangaje ko ahagaritse by’agateganyo kwitabira ibitaramo, ariko aza gusubira mu muziki no gukomeza ibikorwa bye.

Mu 2020, na bwo yahuye n’ikibazo nk’iki mu gitaramo cya Boom Party cyateguwe n’umuhanzikazi Cindy Sanyu, cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 7 Werurwe.

Icyo gihe, ubwo Bebe Cool yari ku rubyiniro, bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo bamutereraga amacupa y’amazi n’ay’ibinyobwa by’ibirahure, abandi bakamuvugiriza induru bamusaba kuva ku rubyiniro.

Iki kibazo cyatumye Polisi ya Uganda itangaza ko yataye muri yombi abantu 11 bakekwagaho kugira uruhare mu gutera uyu muhanzi amacupa. Umuvugizi wa Polisi icyo gihe, Fred Enanga, yavuze ko abakekwaho icyo gikorwa bari bafashwe n’abapolisi bari bihishe mu bafana.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bamwe muri abo bantu bari binjije amacupa y’ibinyobwa mu gitaramo bagamije kuyakoresha mu guhungabanya igitaramo cya Bebe Cool.

Icyakora, ku wa 10 Werurwe 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha muri Uganda rwatangaje ko abo bantu 11 barekuwe nyuma y’uko Bebe Cool ubwe yari asabye ko barekurwa.

Ibihe bitatu byagiye biba mu myaka itandukanye bigaragaza ko Bebe Cool amaze guhura n’imbogamizi z’umutekano mu bitaramo bikomeye yagiye yitabira, cyane cyane ubwo yageraga ku rubyiniro.

Nubwo impamvu nyakuri zatumye bamwe mu bari bitabiriye Hamz Cup bamuterera amacupa zitarasobanurwa n’inzego zibishinzwe, iki gikorwa cyongeye guteza impaka ku mutekano w’abahanzi n’imyitwarire y’abitabira ibitaramo muri Uganda.


In case you want to know,this is what we go through to support the NRM party for good reasons. Even when everything is politicized Am fully committed to my party and am sure one day we will all ask Allah to bring back president M7. Long live UGANDA. https://t.co/HPOnwzX5Rl

— Bebe Cool (@BebeCoolUG) November 22, 2026
image


No comments yet. Be the first!