Nkuko byari byitezwe ikipe y’igihugu ya Mali yari iri imbere y’abafana bayo niyo yatangiye umukino ariyo yiharira umukino ndetse ariko inasatira.
Abarimo Lasine Sinayoko bagiye bagerageza uburyo ariko ba myugariro b’Amavubi barimo Phanuel Kavita n’umunyezamu Ntwari Fiacre bakihagararaho.
Amavubi yaje gufungura amazamu ku munota wa 29 ku mupira wari uhinduwe neza imbere y’izamu na Iradukunda Elia Tatou ubundi Kwizera Jojea awushyira mu nshundura.
Ikipe y’igihugu ya Mali yahise itangira gushaka uko yishyura ubundi iza kubona igitego ku munota wa 43 gitsinzwe na Kamory Doumbia ahawe umupira na Amadou Haidara.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Mali yaje ikomeza gusatira ishaka igitego cy’itsinzi ariko birangira ku munota wa 54 Amavubi yongeye gutungurana abona igitego cya kabiri gitsinzwe na Phanuel Kavita ahawe umupira na Kwizera Jojea.
Mali ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira ubundi ibona igitego cya kabiri ku munota wa 63 gitsinzwe na Kounfolo Yeo ahawe umupira na Lassine Sinayoko.
Amavubi yashoboraga kubona igitego cya 3 ku buryo bwari bubonywe na Iradukunda Elia Tatou ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Mu minota ya nyuma y’umukino yagiye iryama imbere y’izamu ry’Amavubi ubundi ibona igitego ku munota wa 84 gitsinzwe na Mamadou Camara ahawe umupira na Daouda Guindo.
Mali yasoje umukino iyoboye n’ibitego 3-2.
Uyu mukino wasize Mali iyoboye itsinda n'amanota 9 ikurikiwe n'Amavubi afite amanota 6 mu gihe Cape Verde yafashe umwanya wa Gatatu n'amanota atatu nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 4-2.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, muri Stade Amahoro guhera saa Tatu z'ijoro (21:00).



