Biratangaje TRUMP ARIFUZA KONGERA KWAKIRA  IGIKOMBE K ISI ATARAPFA
#

Biratangaje TRUMP ARIFUZA KONGERA KWAKIRA IGIKOMBE K ISI ATARAPFA

3 views
•July 20, 2026
•pasco

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kizahita gisaba kongera kwakira Igikombe cy'Isi cya nyuma yo kunyurwa n'uko irushanwa rya 2026 ryagenze.

Trump yavuze ibi mbere y'umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya MetLife muri Leta ya New Jersey, aho yari yawitabiriye ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Mu kiganiro yagiranye na Fox Sports, Trump yavuze ko mbere y'uko Igikombe cy'Isi gihabwa Amerika, Canada na Mexique, hari abakekaga ko sitade zishobora kutuzura. Gusa yavuze ko byabaye ibitandukanye n'ibyari byitezwe kuko abafana bujuje sitade hafi ya zose.

Yagize ati: "Natekereje igitekerezo nabwira Gianni. Twakiriye irushanwa neza cyane. Ntekereza ko sitade zari zuzuye ku kigero cya 99.9%, ahubwo hari n'aho abantu barengaga ubushobozi bwazo."

Trump yavuze ko yifuza ko FIFA yakongera guha Amerika kwakira irushanwa mu gihe cya vuba, ndetse asaba Infantino ko yabikora atarapfa..

Yagize ati: "Dushingiye ku buryo iri rushanwa ryagenze neza, tuzahita dusaba kongera kuryakira. Tugomba kongera kubikora nkiriho. Urabyumva Gianni?"

Igikombe cy'Isi cya 2030 kizabera muri Espagne, Portugal na Maroc, mu gihe icya 2034 kizabera muri Arabia Sauditee. Ibi bivuze ko irushanwa rikurikira ritarabona igihugu kizaryakira ari irya 2038, ubwo Trump azaba afite imyaka 92 y'amavuko.

Trump yongeye gushimira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, avuga ko yakoze akazi gakomeye mu gutegura iri rushanwa. Ati: "Ntekereza ko nta kindi gikorwa nk'iki cyigeze kibaho. Byari byiza cyane kubireba kandi Gianni akwiriye gushimirwa."

Ku bijyanye n'umukino wa nyuma wahuje Espagne na Argentine, Trump yavuze ko nubwo atashakaga kugira uruhande abogamiraho, gusa ko Messi yagaeagaje impano idasanzwe.

Yagize ati: "Biragoye cyane gutega ko Messi atsindwa. Nabonye umupira yahaye mugenzi we mu mukino wa 1/2, wari mwiza cyane. Yerekanye impano idasanzwe, kandi ni umukinnyi ukomeye."

Trump yari umwe mu bayobozi bitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2026, warangiye Espagne itsinze Argentine igitego 1-0, yegukana igikombe cy'Isi ku nshuro yayo ya kabiri.


Trump yifuza ko Amerika yongera kwakira Igikombe cy'Isi vuba atarapfa

No comments yet. Be the first!