Bisabye iminota 95 ngo machester united inganye na everton muri Premeir league
#Sports

Bisabye iminota 95 ngo machester united inganye na everton muri Premeir league

0 views
•November 9, 2026
•pasco
Ikipe ya Manchester United yanganyije na Aston Villa ibitego 4-4 bisabye iminota ya nyuma mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2026/2027 wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri n’igice kuri Old Trafford.
Ikipe ya Aston Villa nubwo yari iri imbere y’abafana batari abayo yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa kabiri gusa uwitwa Allysson Edward ahita afungura amazamu ahawe umupira na John MacGinn.

Nyuma y’iminota ibiri Iyi kipe yamamaza Visit Rwanda yabonye igitego cya kabiri ku ishoti ryarekuwe umunyezamu wa Manchester United arikuramo gusa kugumana umupira biramunanira Nicolas Jackson ahita awushyira mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri Manchester United yabaye nk’iriye Amavubi itangira gusatira cyane ubundi ku munota wa 16 ibona penariti ku ikosa ryari rikorewe Matheus Cunha. Iyi penariti yatewe neza na Bruno Fernandes ayishyira mu nshundura.

Iyi kipe y’amashitani atukura yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Aston Villa ubundi ku munota wa 44 Youri Tielemans atsinda icya kabiri igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 2-2.

Mu gice cya kabiri Aston Villa yabigenje nko mu gice cya mbere iza isatira cyane ndetse ku munota wa 48 ihita ibona penariti yinjizwa neza na John MacGinn.

Ku wa 53 Leon Goretzka yatsinze icya 4 ahawe umupira na Nicolas Jackson. Manchester United ntabwo yigeze icika intege burundu ubundi ibyaza umusaruro iminota y’inyongera bikozwe n’abakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye.

Ku munota wa 90+2 Joshua Zirkzee yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Patrick Dorgu naho ku wa 90+6 Patrick Dorgu atsinda icya kane ahawe umupira Bruno Fernandes kuri koroneri yari ateye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 4-4, Manchester United ijya ku mwanya wa 18 n’amanota 8 mu gihe Aston Villa yo iri ku wa 10 n’amanota 13.
image


No comments yet. Be the first!