‎Uyu mukino watangiye Saa Cyenda zuzuye, watangiranye imbaaraga ku makipe yombi, asatira bya hato na hato ariko Bugesera FC igashiramo imbaraga nyinshi nk'ikipe yari iri mu rugo, ishaka gutsinda umukino. Ku munota wa cyenda iyi kipe y'Akarere ka Bugesera yabonye koroneri maze abakinnyi barimo Mumbere Jeremie barayihanahana, bahita batera umupira muremure mu rubuga rw'amahina usanga Naibe ahita awutera mu izamu adatinze Bugesera FC ibona igitego cya mbere.
‎
‎Nyuma yo gutsindwa igitego hakiri kare ikipe ya Etincelles FC itozwa na Bizimana Abdou Bekeni yatangiye kwirwanaho ikoresheje impande ariko ubwugarizi bwa Bugesera FC n'umunyezamu bahagarara neza, maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.
‎
‎Mu gice cya kabiri ikipe yari mu rugo itozwa na Gatera Moussa yagarutse ishaka gukomeza kuyobora umukino yifashishije abakinnyi bayo bo mu kibuga hagati barimo Ndabitezimana Lazaro, Kwizera Eric na Mwisha Joel, bituma Etencelles FC igorwa no kubona umupira hagati muri icyo gice.
‎
Bugesera FC ‎byabakukundiye maze ku mupira mwiza wazamuwe na Naibe, awukinana na Iracyadukunda Eric awuhindura mu rubuga rw'amahina maze usanga Kwizera Eric ahagaze wenyine ahita atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 56.
‎
‎Etincelles FC yakoze impinduka ariko igitego kirakomeza kirabura, umukino urangira ari 2-0, Bugesera FC ibona itsinzi ya mbere mu mikino ibiri naho ikipe y'Akarere ka Rubavu itsindwa umukino wa mbere mu mikino ine.
Mu wundi mukino wabaye ikipe ya Kiyovu Sports yanganyirije na Marine FC i Rubavu 0-0.

