Uyu muhanzi wubatse izina mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe nyuma yo kwakira iki gihembo, agaragaza ko ari intambwe yagezeho abifashijwemo n’abakunzi be bamukurikirana kandi bagakomeza gushyigikira ibikorwa bye.
Mu butumwa bwe, yavuze ko yari afite intego imwe, akubaka umuyoboro umwe kuri YouTube, kugeza ubwo agize abamukurikira miliyoni imwe.
Yashimangiye ko atewe ishema no kwakira iki gihembo, ariko ko atagifata nk’iherezo ry’urugendo rwe, ahubwo ko ari intangiriro y’ibindi bikorwa bikomeye ateganya kugeraho. Yanashimiye abakunzi be, ababwira ko iki gihembo ari icyabo.
Kugera kuri miliyoni imwe y’abamukurikira kuri YouTube si ibintu byizana. Bisaba kubaka umubano n’abakunzi, guhora bashyira hanze ibihangano bishya, gukora amashusho y’indirimbo akurura abantu no kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza umuziki ku bantu bo hirya no hino ku Isi.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe bubaka izina mu muziki. Yagiye agaragaza ubushobozi bwo gukora indirimbo zikundwa, gukorana n’abandi bahanzi bo mu karere ndetse no hanze yako, no kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.
Urugero ni indirimbo nka Katapilla n’izindi zakomeje kumwongerera abakunzi. Yanakoze indirimbo Pom Pom afatanyije na Diamond Platnumz na Joel Brown, imwe mu mishinga yagaragaje ubushake bwe bwo kwagura umuziki we ukarenga imbibi z’u Rwanda.
Imibare ya YouTube yakusanyijwe na vidIQ igaragaza ko kugeza ku wa 19 Ugushyingo 2026, umuyoboro wa Bruce Melodie wari umaze kugira abamukurikira miliyoni 1.09, mu gihe amashusho ye yari amaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 168.
Gold Play Button ni kimwe mu bihembo YouTube itanga mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro abahanzi, abakora ibiganiro n’abandi barema ibihangano kuri uru rubuga, bitewe n'umubare w'ababakurikira.
Nk'uko YouTube ibisobanura, ibihembo byayo bigabanyijemo ibyiciro bitandukanye:
- Silver Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 100,000.
- Gold Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 1,000,000.
- Diamond Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 10,000,000.
- Red Diamond Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 100,000,000.
Gusa kugera kuri uwo mubare si byo byonyine bituma umuntu ahabwa igihembo, kuko YouTube inagenzura niba umuyoboro wujuje ibisabwa bijyanye n'imikorere yawo, umwimerere w'ibihangano n'amabwiriza agenga uru rubuga.
Bruce Melodie si we muhanzi wa mbere nyarwanda ugeze kuri uru rwego. Imibare ya Soundcharts igaragaza ko hari abandi bahanzi n'amatsinda yo mu Rwanda bamaze kurenga miliyoni imwe y'ababakurikira.
Barimo Israel Mbonyi ufite ‘Subscribers’ Miliyoni 2.4 na Meddy ufite ‘Subscribers’ Miliyoni 1.8.
Ni mu gihe Bruce Melodie yageze kuri miliyoni imwe muri Gicurasi 2026, aba umuhanzi wa gatatu uririmba ku giti cye mu Rwanda ugeze kuri uru rwego.
Hari kandi imiyoboro y’amatsinda y’abahanzi nyarwanda yarenze miliyoni imwe. Urugero ni Ambassadors of Christ Choir yari ifite abamukurikira miliyoni 1.7, na Papi Clever & Dorcas bari bafite miliyoni 1.4.
Ibi bigaragaza ko YouTube ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza umuziki nyarwanda, yaba uw’iyobokamana cyangwa usanzwe.
Kwakira Gold Play Button ni ikimenyetso cy'uko umuhanzi ashobora kubaka umubano ukomeye n'abakunzi be akoresheje ikoranabuhanga, indirimbo ze zikagera ku bantu benshi batandukanye n'aho batuye.
Ku ruhande rwa Bruce Melodie, kuba amaze kugera kuri miliyoni irenga y’abamukurikira ni ikimenyetso cy'uko ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda ku mbuga mpuzamahanga.
Ubutumwa bwe bugaragaza ko atabona iyi ntambwe nk'aho urugendo rurangiriye, ahubwo ko afite izindi ntego zo kugeraho.
Kandi nk'uko yabigarutseho, iki gihembo si icye wenyine, ahubwo ni icy'abakunzi be bagize uruhare mu rugendo rwe, bamukurikira, bareba ibihangano bye kandi bagakomeza kumushyigikira.
Inzira yo kugera kuri miliyoni yatangiye, ariko kuri Bruce Melodie, urugendo rwo kugera ku zindi ntera rurakomeje.


