Urubuga rwa Internet, Kundwa.com, rwashinzwe nâabanyarwenya bakaba nâabahanzi bâindirimbo Mwitende Abdulkalim uzwi nka Burikantu na Iradufasha Alain Marcelin uzwi nka Buringuni, rugamije gufasha abantu, byâumwihariko Abanyarwanda, kubona abo bakundana, rumaze gukundaniraho abantu 1002.
Ku Isi hose, ikoranabuhanga rimaze guhindura uburyo abantu bahura bagashaka abo babana. Mu gihe hari ibihumbi byâimbuga zihuza abashaka abakunzi, u Rwanda na rwo rwatangiye kugira uburyo bwihariye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha abantu kubaka umubano binyuze kuri Kundwa.com.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Burikantu yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru rubuga cyaturutse ku bumenyi mu ikoranabuhanga we na mugenzi we basanzwe bafite.
Yagize ati: âTwembi twize amasomo yâUbumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science), ariko tubona gukora ibyo twize bisaba ubushobozi burenze. Twabanje kubushaka, bumaze kuboneka duhitamo gukora ibyo twize. Turavuga tuti: âReka dukore urubuga ruzajya ruhuza abashaka abakunzi ariko badafite umwanya wo guhura nâabantu benshi ngo babone uwo bakundanaâ, ari rwo Kundwa.com.â
Burikantu yavuze ko uyu mushinga bawutekerejeho mu mwaka wa 2021, ariko ushyirwa mu bikorwa mu 2026, kuko babanje kuwunonosora kugira ngo ugabanye ibibazo abarukoresha bashobora guhura na byo.
Yakomeje ati: âGukoresha uru rubuga biroroshye. Ugomba kuba nta mukunzi ufite, ukajya kuri murandasi ukandika Kundwa.com, ugakurikiza amategeko nâamabwiriza ariho, ugashyiraho amafoto nâimyirondoro yawe. Abâigitsina gabo bishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw), naho abâigitsina gore ni ubuntu, mu rwego rwo kubashishikariza kurwitabira.â
Hafashwe ingamba zo kurinda umutekano wâabarukoresha
Burikantu yavuze ko uru rubuga rwubatswe ku buryo rugabanya ibyago byâabarukoresha bahura nâabagizi ba nabi biyitirira abashaka abakunzi.
Yagize ati: âTwabitekerejeho dusanga abagizi ba nabi bashobora kwiyitirira abantu bashaka abakunzi, bagahura nâabo bahuje bakabahemukira. Twahisemo gukebura abarukoresha dukoresheje amashusho umuntu abona akimara kwinjira ku rubuga.â
Yakomeje avuga ko ayo mashusho yibutsa abarukoresha ko igihe bahuye nâumuntu bwa mbere badakwiye guhurira ahantu hiherereye, ahubwo bakabanza guhurira ahantu hahurira abantu benshi.
Yagize ati: âAyo mashusho amukebura ko naramuka ahuje nâumuntu, badakwiriye guhurira mu bwihugiko, ahubwo bagomba guhurira mu ruhame kugira ngo babanze barebe ko koko uwo muntu atari mubi. Kandi si kuri Kundwa gusa; nâahandi umugizi wa nabi ashobora kubaho, ni byiza kugira amakenga igihe cyose ugiye guhura nâumuntu bwa mbere.â
Yongeyeho ko amakuru bwite yâabakoresha uru rubuga arindwa ku buryo buri wese aba afite ijambo banga rimurinda kwinjirirwa mu makuru ye nâundi muntu.
Ati: âAmakuru yâibanga yâumuntu ku giti cye azarindwa bihagije kuri uru rubuga, kuko buri wese aba yifitiye ijambo banga rituma nta wundi wakwinjira mu makuru ye uko yiboneye.â
Burikantu yavuze kandi ko abantu bakwiriye kugirira icyizere uru rubuga rumaze ukwezi rushinzwe, kuko abarukoresha ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, ku buryo ufite ikibazo mu mikorere cyangwa imikoreshereze yarwo aba afite aho abariza.
Mu kwezi kumwe gusa, Kundwa.com rumaze gusurwa nâabantu barenga 4 000. Abarushyizeho bavuga ko bishimiye uburyo rwakiriwe, ndetse ko bamwe mu barukoresha bavuga ko rwabagabanyirije umwanya bakoreshaga bashaka abakunzi, bityo bakabona umwanya wo kwita ku mirimo yabo.
Burikantu ati: âTurebye abamaze guhurira kuri uru rubuga bagakundana bagera kuri 501 (couples), ubwo nâukuvuga abantu 1002 ubaze umuntu umwe muri babiri bakundanye.
Yavuze ko kugeza mu mpera zâukwezi kwa Kanama, uru rubuga ruzaba rufite porogaramu (Application) ikoreshwa kuri telefoni, haba ku zikoresha Android ndetse nâiza iPhone.
Mu 2025 urubuga rukora ubushakashatsi ku buryo bwo gufasha abantu gukundana binyuze kuri Murandasi rwitwa Online dating rwagaragaje ko ku Isi, urwego rwâimbuga na porogaramu zihuza abantu bashaka abakunzi rukomeje kwaguka, aho habarurwa imbuga na porogaramu zirenga ibihumbi 8 zikora uwo murimo.
Muri zo harimo izamamaye nka Tinder, Bumble, Badoo, Match.com, eHarmony, Hinge, OkCupid, Plenty of Fish (POF), Tantan na Muzz. Kuva zashingwa, izi mbuga zimaze gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni kubona abo bakundana cyangwa abo bashyingiranwa.
Muri uwo mwaka, Tinder yonyine yatangaje ko imaze gutuma uburyo bwo guhuza bantu ngo bakundane (Matches) miliyari 97, mu gihe Bumble ivuga ko imaze koroshya izirenga miliyari 3, naho Match.com ikavuga ko yafashije abantu barenga miliyoni 10 kubona abo bashakana cyangwa bakundana.
