Urugendo rwe rwiswe "I Told Them... Tour" rwinjije amafaranga arenga miliyoni 30 z'amadolari y'Amerika, akomoka gusa ku matike yagurishijwe. Muri uru rugendo hagurishijwe amatike arenga ibihumbi 302, mu bitaramo 22 byabereye muri Amerika n'u Burayi.
Imibare igaragaza ko ibitaramo byabereye i Burayi byinjije miliyoni 15.27 z'amadolari y'Amerika, mu gihe ibyabereye muri Amerika byinjije miliyoni 15.19 z'amadolari, bigaragaza ko impande zombi zatanze umusaruro ungana hafi ya kimwe.
Ibi byatumye Burna Boy aca agahigo kari gasanzwe gafitwe na Wizkid, wari waramamaye kubera urugendo rwe rwa "Made in Lagos Tour", rwari rumaze igihe rufatwa nk'urwinjije amafaranga menshi kurusha izindi tour z'abahanzi bo muri Afurika.
Aya mateka akomeje gushimangira izamuka rya Burna Boy ku rwego mpuzamahanga, aho amaze imyaka myinshi yuzuza ibibuga bikomeye ndetse akanegukana ibihembo bitandukanye by'umuziki ku Isi.
Amakuru akomeza kugaragaza ko Burna Boy ari we ufite umubare munini w'ibitaramo byinjije amafaranga menshi mu mateka y'abahanzi bo muri Afurika, ibintu bishimangira ko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye kandi bakomeje guhesha ishema umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.


