
Abashinzwe ubuzima muri Kenya batangaje ko uyu murwayi yahitanywe na Ebola koko nyuma y'ibizamini byakorewe ku muntu ukekwaho kuba yaranduye iyi ndwara. Inzego z’ubuzima zatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Ebola, zirimo gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye nuyu murwayi.
Nyuma yo kwemeza ko uyu murwayi yahitanywe na Ebola, inzego z’ubuzima muri Kenya zahise zitangira ibikorwa byo gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye na we.
Kugeza ubu, abantu 28 bari bafite aho bahuriye bya hafi n’uyu murwayi witabye Imana, barimo abo mu muryango we ndetse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, bamaze gushyirwa mu kato bagiye no gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 21.
Inzego z’ubuzima muri Kenya ziri gushakisha abandi bantu bashobora kuba barahuye na we mu rugendo yakoze, harimo abagenzi bari mu ndege yamugejeje i Nairobi.
Abayobozi bavuga ko uyu murwayi yari amaze hafi ukwezi arwaye mbere yuko agera i Nairobi. Yavuye muri Congo aca muri Uganda, aho yageze i Kampala, nyuma afata indege ijya i Nairobi.
Bivugwa ko yashoboye guca murihumye inzego zikora igenzura ry’ubuzima ku kibuga cy’indege i Nairobi kubera ko imiti yari yafashe ishobora kuba yaragabanyije ibimenyetso yari afite, bituma badatahura ko afite Ebola.
Ebola ni indwara ikomeye cyane iterwa na virusi ya Ebola, ishobora gutera umuriro ukabije, gucika intege, kuruka, impiswi ndetse rimwe na rimwe no kuva amaraso mu matwi,mu kanwa,mu kibuno n'ahandi. Yandurira cyane cyane binyuze mu guhura kw’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye.
muri Kenya Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, kwirinda guhura n’umuntu ukekwaho Ebola no gutanga amakuru vuba igihe hagaragaye umuntu ufite ibimenyetso bikomeye bijyanye n’iyi ndwara.

