
Bwambere mumateka Africa igiye kwakira shampiona y'isi mumikino ngorora mubiri
•September 16, 2026
•pasco
Bwa mbere mu mateka Umugabane wa Afurika wahawe kwakira Shampiyona y'Isi y'Imikino Ngororamubiri ikaba izabera i Nairobi muri Kenya mu 2029.
Ibi byatangajwe na World Athletics kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru wa Hungary, Budapest, nyuma ya shampiyona ya mbere ya World Athletics Ultimate Championships.
Kenya yari ihanganye n’u Bwongereza bwari bwagaragaje ubushake bwo kongera kuyakira nyuma yo kuyakira mu 2017. Ku rundi ruhande, umujyi wa Munich mu Budage wahawe uburenganzira bwo kwakira irushanwa rya 2031.
Perezida wa World Athletics, Sebastian Coe, yavuze ko guha Nairobi iri rushanwa ari umwanzuro w’amateka, ashimangira ko imikino ngororamubiri ifite umwanya ukomeye mu buzima bw’Abanya-Kenya. Ati: “Imikino ngororamubiri iri mu buzima bwa Kenya.”
Coe, uri mu mwaka we wa nyuma ku buyobozi bwa World Athletics, yavuze ko iri shyirahamwe rifite inshingano zo kugeza amarushanwa akomeye ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.
Yavuze ko Nairobi na Munich ari imijyi itandukanye cyane, ariko ko yombi itanga amahirwe akomeye yo guteza imbere imikino ngororamubiri, avuga ko hazabaho amarushanwa abiri azaba ari umwihariko mu mateka. Ati: “Kujyana Shampiyona y’Isi muri Afurika ku nshuro ya mbere bizaba amateka.”
Kenya imaze imyaka myinshi izwiho kugira uruhare rukomeye mu mikino ngororamubiri. Mu guhitamo Nairobi, World Athletics yagarutse ku mazina akomeye nka Faith Kipyegon, Eliud Kipchoge na David Rudisha, bose begukanye imidali ya zahabu mu mikino Olempike ndetse bakaba barigeze no gutwara agahigo k’Isi.
Coe yavuze ko ubwitabire bw’Abanya-Kenya mu mikino ngororamubiri buri ku rwego rwo hejuru cyane. Yavuze ko ubushakashatsi bwa Nielsen bugaragaza ko Kenya ari igihugu cya mbere ku Isi gifite abantu benshi bashishikajwe cyane n’imikino ngororamubiri, aho 68% by’Abanya-Kenya bagaragaza ko bayikurikirana cyane, mu gihe ku rwego rw’Isi impuzandengo iri kuri 39%.
Nairobi izakoresha Kasarani Stadium, stade ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye, izaba yaravuguruwe neza kugira ngo ibashe kwakira irushanwa rizamara iminsi icyenda.
Iyi stade iri kuvugururwa mu rwego rwo gutegurwa kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON), kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Bwa mbere Afurika igiye kwakira Shampiyona y'Isi y'Imikino Ngororamubiri
?
No comments yet. Be the first!
