Bwiza yakoze impanuka bituma atabasha kuririmba
#

Bwiza yakoze impanuka bituma atabasha kuririmba

2 views
•June 27, 2026
•pasco

Bwiza wari utegerejwe mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ bikarangira atabashije kuhagaragara yasabye imbabazi abafana be ahamya ko yahuye n’ikibazo cy’impanuka yatumye atabasha kugera aho iki gitaramo cyabereye.

Mu gitaramo Summer Country Tour 2026, babanje guhamagara Bwiza ariko hashize iminota myinshi atagaragara ku rubyiniro hahamagarwa undi muhanzi.

Mu butumwa yageneye abakunzi be, Bwiza yavuze ko na we yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho kuko atariko yabyifuzaga.

Ati “Mbikuye ku mutima, mbiseguyeho kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Ikibabaje ni uko nagize impanuka nkiri mu nzira njya aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera aho nagombaga kuririmbira. Nzi neza ko benshi muri mwe mwari mutegerezanyije uko nari kwitwara kandi byambabaje cyane kuba ntarabashije kubana namwe.”

Bwiza yakomeje ashimira abakunzi be urukundo, inkunga badasiba kumuha anabashimira kuba babashije kumwumva. Ahita abizeza igitaramo cyo kubitura.

Ati “Ndabasezeranya ko nzabibishyura vuba, nkabataramira uko bikwiye. Mbere y’ibyo, ndabasaba gukomeza kwirinda no kugira umutekano. Ntegereje kuzongera kubonana namwe vuba cyane.”

Ku rundi ruhande aya makuru anyuranye n’ibyavugwaga ko uyu mukobwa yaba yanze kubanza ku rubyiniro yufuza gukurikira Kitoko bituma umwanya we upfa ubusa.

No comments yet. Be the first!