BWIZA YAZESERANYE IMBERE Y'AMATEGEKO N'UMUJYANAMA WE MUBYUMUZIKI
#Entertainment

BWIZA YAZESERANYE IMBERE Y'AMATEGEKO N'UMUJYANAMA WE MUBYUMUZIKI

0 views
•October 24, 2026
•pasco
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko n’umujyanama we Uhujimfura Jean Claude.
Aba bombi bameranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 ku Murenge wa Kimihurura.

Ni nyuma y’uko urukundo rwa Bwiza na Uhujimfura Jean Claude rwari rumaze igihe ruvugwa, gusa bakaba bari baririnze kurutangazaho byinshi.

Mu minsi yashize ubwo InyaRwanda yagiranaga ikiganiro kigufi na Bwiza akabazwa aho imyiteguro y’ubukwe bwe igeze, yasubije mu magambo make ariko yumvikanisha ko uwo munsi utari kure. Ati: “Buri hafi.”

Umubano wa Bwiza na Uhujimfura watangiye mu buryo bw’akazi. Kuva Bwiza atangiye umuziki, Uhujimfura ni we wabaye umujyanama we amufasha mu rugendo rwe rw’umuziki binyuze muri KIKAC Music.

Ni umubano watangiye nk’uw’umuhanzi n’umujyanama we, ariko nyuma uza kurenga imipaka y’akazi, aba bombi bagirana umubano w’urukundo.

Bwiza amaze imyaka igera kuri itanu ari mu rugendo rw’umuziki afatanyamo bya hafi na Uhujimfura Jean Claude.

Muri iyo myaka, umubano wabo wakomeje kugaragara cyane mu bikorwa by’umuziki wa Bwiza, kugeza ubwo amakuru yo kuba bari mu rukundo atangiye kuvugwa ku mugaragaro.

Nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko bivugwa ko ubukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.

Ku ruhande rumwe, uyu muhanzikazi ari gutegura igice gishya cy’urugendo rwe rw’umuziki, aho ategerejweho album nshya mu byumweru bibiri biri imbere.

Ku rundi ruhande, ubuzima bwe bwite na bwo buri mu gihe cy’impinduka dore ko yamaze gutera intambwe nshya mu rukundo.

Ni ibintu bituma uyu mwaka wa 2026 ushobora kurangira Bwiza afite byinshi byo kwishimira: umuziki mushya uri hafi gusohoka ndetse n’imyiteguro y’ubukwe iri gufata indi ntera.

Mu myaka micye amaze mu muziki, Bwiza ukorana na KIKAC Music, amaze gushyira hanze album ebyiri na EP imwe, akaba yarakoze ibitaramo bitandukanye anakorana n’abahanzi banyuranye; ibituma afatwa nk’umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.


image


Bwiza yasezeranye imbere y'amategeko na Manager we Claude
No comments yet. Be the first!