Chorale de Kigali, imwe mu makorali akomeye kandi amaze igihe kinini mu Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko iri gutegura igitaramo ngarukamwaka cya âChristmas Carols Concertâ, kizaba umwanya wo kwizihiza imyaka 60 imaze mu rugendo rwo gukorera Imana no guteza imbere umuziki wâamakorali.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2026, muri Camp Kigali, kikazaba umwihariko kuko kizahurirana nâisabukuru yâimyaka 60 Chorale de Kigali imaze ishinzwe.
âChristmas Carols Concertâ ni igitaramo Chorale de Kigali isanzwe itegura buri mwaka mu gihe cya Noheli, kikaba gikunze kuba ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli.
Kuri iyi nshuro, Chorale de Kigali yateguye ko igitaramo kizaba umwihariko, aho izaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nâabakunzi bayo mu myaka 13 ishize itangiye gutegura ibi bitaramo.
Abakunzi ba Chorale de Kigali na bo bazagira uruhare mu guhitamo zimwe mu ndirimbo bifuza ko zazaririmbwa muri iki gitaramo. Ibi bizatuma igitaramo kiba umwanya wo kongera kwibuka ibihe bitandukanye Chorale de Kigali yanyuzemo nâindirimbo zakunze gutwara imitima yâabayikurikirana.
Mu ndirimbo Chorale de Kigali yagiye ikundisha abakunzi bayo harimo âHakuna Mungu kama weweâ, âUEFA Champions League Anthemâ, âSingizwa Nyagasaniâ, âNiringiye Woweâ, âQue ma bouche chante ta louangeâ, âTungamiraâ, âEverything (Amen)â, âMuze mwese dushimire Imanaâ, âMaryâs Boy Childâ na âAbâijuru baririmbaâ, nâizindi.
Izi ndirimbo nâizindi Chorale de Kigali yagiye iririmba mu bihe bitandukanye, zatumye igira umwihariko mu bitaramo bya Noheli, aho benshi bavuga ko âChristmas Carols Concertâ yabafashije gutangira neza ibihe byo kwizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu.
Chorale de Kigali imaze imyaka 60 mu muziki nâivugabutumwa
Chorale de Kigali yatangiye mu 1966, ikaba imaze imyaka 60 ikora umuziki wâamakorali ndetse inakoresha impano zâabaririmbyi bayo mu bikorwa byâivugabutumwa.
Ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ufite intego yo guteza imbere umuziki wa Kiliziya no gukoresha indirimbo mu kugeza ubutumwa ku bantu.
Chorale de Kigali yatangijwe nâabahanga mu muziki bari barize mu Iseminari, barimo Mbarushimana LĂŠon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve, wageze muri Chorale de Kigali nyuma gato yâishingwa ryayo.
Mu ntangiriro, Chorale de Kigali yari igizwe nâabagabo gusa. Nyuma, mu 1987, abagore batangiye kwemererwa kuyinjiramo, bituma irushaho kwaguka no kugira umwimerere mugari mu muziki wayo.
Mu myaka 60 imaze ikora, Chorale de Kigali yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye byâigihugu nâibya Kiliziya, ndetse igatumirwa mu birori bikomeye kubera ubuhanga bwâabaririmbyi bayo.
Yagiye kandi isabwa nâibigo bitandukanye ndetse nâinzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zigaragaza amateka nâibikorwa byâingenzi byâigihugu.
Mu bihe bitandukanye, Chorale de Kigali yagaragaye mu Misa nâibindi bikorwa byo kwizihiza iminsi ikomeye mu mateka yâu Rwanda, irimo umunsi wâUbwigenge, Umunsi Mpuzamahanga wâUmurimo, Umunsi Mpuzamahanga wâAbarimu nâindi.
Mu bikorwa byâamateka yagiye yitabira harimo na Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami, yabaye ku wa 3 Kamena 1978, ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ari umupadiri nâimyaka 25 amaze ari umwepiskopi.
Mu 2023, Chorale de Kigali na bwo yateguye âChristmas Carols Live Concertâ, igitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 yari imaze itegura ibitaramo nkâibi byinjiza abakunzi bayo mu bihe bya Noheli nâUbunani.
Kuri iyi nshuro, imyaka 60 Chorale de Kigali imaze izaba umwanya wo kongera kwibuka urugendo rurerure rwâumuziki nâivugabutumwa, ndetse no gusangiza abakunzi bayo indirimbo bamaze imyaka bishimira.
Igitaramo cya âChristmas Carols Concertâ kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.
Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko iri mu myiteguro yo gukora igitaramo cyabo ngaruka mwaka bise âChristmas Carols Concertâ

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizahurirana no kwizihiza imyaka 60 ishize babonye izuba

Mu kwifatanya n'abakunzi bayo kwizihiza iyo sabukuru, Chorale de Kigali irifuza kuzaririmba indirimbo zakunzwe kurusha izindi mu myaka 13 ishize hategurwa igitaramo nkâiki

