Chriss Eazy yasubiye i Burundi aherekejwe n’icyizere cyo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we, ndetse no gusangira urubyiniro n’abandi bahanzi batandukanye.
Iki gitaramo kizabera kuri Hôtel Source du Nil i Bujumbura, kikaba gitegurwa n’ikipe ya Basketball ya Urunani BBC, imwe mu makipe azwi muri Basketball yo mu Burundi.
Iki gitaramo ni igikorwa kigaragaza ubufatanye buri hagati y’imikino n’imyidagaduro, aho Urunani BBC itegura igikorwa kigamije guhuriza hamwe abakunzi bayo n’abandi bakunda umuziki.
Akigera mu Burundi, Chriss Eazy yavuze ko yishimiye kongera kugera muri iki gihugu, ariko ko atatunguwe n’urukundo yakiranywe kuko asanzwe ahafite abantu benshi azi.
Yagize ati: "Ni ibintu byanshimishije, gusa na none ntabwo ari ibintu byantunguye kuko urabizi mu Burundi tuhafite imiryango, inshuti, ni ahantu tuza gufatira amashusho. Rero, byaranshimishije nk'ibisanzwe. Hari hashize igihe tutabonana, rero ndagarutse, kandi mfite n'imbaraga nyinshi."
Itangazwa ry’iki gitaramo bije mu gihe umuziki wa Chriss Eazy umaze kwaguka, indirimbo ze zikaba zarushijeho kumenyekana no kwiyongera kuva yaherukaga gutaramira i Burundi.
Ibi bituma agaruka afite ibihangano byinshi byo gusangiza abakunzi be, ugereranyije n'igihe yaherukaga kuhataramira. Ikindi ni uko kuri iyi nshuro azaba ahuriye ku rubyiniro n'abahanzi benshi kurusha uko byagenze mu bitaramo bye byabanje muri iki gihugu.
Yasobanuye ko itandukaniro rikomeye kuri iyi nshuro ari uko azaba ahuriye ku rubyiniro n’abahanzi benshi, kandi ko abona ari amahirwe yo gusangira ibyishimo n’abantu afata nk’abavandimwe.
Ati: "Ni ibintu byanshimishije cyane. Kuko mbere ntabwo abahanzi twari kumwe bari benshi cyane, indirimbo ntabwo zari nyinshi cyane, ariko ubu urabona ko ndi kumwe n'abahanzi benshi cyane, kandi ni abavandimwe, rero navuga ngo birarenze cyane."
Chriss Eazy si ubwa mbere agiye gutaramira mu Burundi. Mu Kanama 2022, yahakoreye ibitaramo bitatu, birimo ibyabereye i Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’i Bugarama.
Ibyo bitaramo byari urugendo rwe rwa mbere rwo gutaramira hanze y’u Rwanda kuva yatangira umuziki, kandi byamuhaye amahirwe yo kumenya ko afite abakunzi benshi muri iki gihugu.
Muri Gicurasi 2023, yagarutse mu Burundi mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ‘Lala’ yakoranye na Kirikou Akili, umuhanzi ukomeye muri iki gihugu. Iyi ndirimbo yaje gusohoka ku mugaragaro muri Kamena 2023.
Ku wa 31 Ukuboza 2023, Chriss Eazy yongeye gutaramira kuri Hôtel Source du Nil mu gitaramo cyari kigamije guherekeza umwaka no kwinjira muri 2024.
Uyu muhanzi yavuze ko kuba yaramenyanye n’ikipe ya Urunani BBC byaturutse kuri urwo rugendo yagiriye mu Burundi ubwo yakoranaga na Kirikou Akili.
Yavuze ko akunda cyane umukino wa Basketball, nubwo atawukina, bityo ko kuba ikipe ya Urunani BBC ari yo yamuhaye ubutumire kuri iyi nshuro ari ikintu yishimiye.
Urunani BBC ni ikipe imaze igihe mu mukino wa Basketball mu Burundi, yashinzwe mu 1979. Yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Burundi mu 2026.
Sisi Wenyewe Event, izaba ku nshuro ya kane, iteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo 2026 kuri Hôtel Source du Nil i Bujumbura. Ni igikorwa Urunani BBC ikoresha mu guhuriza hamwe abakunzi b’imikino n’imyidagaduro, kikaba cyitabirwa n’abahanzi batandukanye.
Chriss Eazy agiye kugaruka imbere y’abakunzi be mu Burundi afite amahirwe yo kubasangiza ibihangano bishya, ndetse no kwerekana intambwe amaze gutera mu rugendo rwe rwa muzika kuva yaherukaga kuhataramira.


