Mu kiganiro yagiranye na The Fader, Davido yavuze ko kugira urugendo rwâibitaramo igihe kinini bishobora kumunaniza mu mutwe, bityo rimwe na rimwe ahitamo kureka amafaranga menshi akagaruka mu rugo.
Yagize ati: âUgomba gushaka umwanya. Nubwo mba ndi gushaka amafaranga ndi mu rugendo rwâibitaramo, rimwe na rimwe mbwira umuyobozi wanjye nti: âNzi ko bashaka kuduha $700,000 cyangwa $800,000, ariko dushobora kuyareka. Nkeneye kujya kureba umugore wanjye,â kuko ari inkingi yanjye.â
Davido yakomeje avuga ko iyo ibihe byo gukora birangiye, umugore we ari we aba yitezeho ko aba ahari, ashimangira ko umuryango ari ingenzi cyane kuri we.
Ati: âIyo byose birangiye, ni we uba ahari. Kuba uri mu rugendo rwâibitaramo amasaha 24 kuri 24 birananiza mu mutwe, kandi rimwe na rimwe nkeneye gusubira mu rugo nkumva meze nkâumuntu usanzwe mu gihe gito.â
Aya magambo ya Davido agaragaza ko nubwo ibitaramo nâubwamamare bimwinjiriza amafaranga menshi, hari igihe ahitamo kubishyira ku ruhande kugira ngo arinde umwanya we nâumuryango we.


Davido yahisemo umuryango we asubika ibitaramo byari kumwinjiriza $800,000

