Umuraperi Diplomate yagaragaje ko atemeranya nâibitekerezo bya Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, nyuma yo kuvuga ko abagabo ari âinyamaswaâ kandi ko ababyeyi bakwiye kurushaho kurinda abana babo.
Vanessa aherutse gutanga igitekerezo cye ku bijyanye nâimibanire yâabagabo nâabagore, avuga ko abagabo bakwiye gufatwa nkâinyamaswa mu buryo bwo kwigisha no kurinda abana, cyane cyane abakobwa, mu gihe bakiri bato.
Ibi byatumye Diplomate na we agira icyo abivugaho, agaragaza ko atemeranya nâiyi mvugo yo kwita abagabo âinyamaswaâ.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera abagore ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.
Ati: âInyamaswa (abagabo) ni zo zishyiraho amategeko arengera abagore zikanaharanira uburenganzira bwabo. Birashimishije.â
Diplomate yakomeje asobanura igitekerezo cye akoresheje urugero rwâuko ibintu byaba bimeze mu gihe abagabo baba bafite ubushobozi bwo gushyiraho amategeko abuza abagore gukora ibintu runaka.
Ati: âZiramuka zibyutse zikavuga ngo nta mugore nâumwe wemerewe gusohoka mu nzu, nta nâumwe wayisohokamo. Kandi nta cyo babikoraho.â
Muri ubu butumwa, Diplomate yagaragaje ko kuba abagabo ari bo benshi bagira uruhare mu gushyiraho no gushyigikira amategeko arengera abagore ari kimwe mu bintu abona bituma adahuza nâigitekerezo cyo kubita âinyamaswaâ.
Icyakora, amagambo ya Vanessa yari agamije cyane cyane gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana babo no kubigisha kwitondera abantu bashobora kubagiraho ingaruka.
Iki kiganiro ku mbuga nkoranyambaga cyongeye kuzamura impaka ku buryo abagabo nâabagore bagomba kubana, inshingano zâababyeyi mu kurinda abana ndetse nâimvugo ikoreshwa iyo abantu baganira ku bibazo birebana nâumutekano nâuburenganzira bwâabagore.

Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bashyiraho amategeko arengera abagore kandi bakaharanira uburenganzira bwabo, asubiza Vanessa wabise âinyamaswaâ

Miss Vanessa yavuze ko abagabo ari âinyamaswaâ, asaba ababyeyi kurinda abana babo no kubigisha kwitondera abagabo bashobora kubagiraho ingaruka


