Doctall kingsley agiye kongera gutaramira mu Rwanda
#Entertainment

Doctall kingsley agiye kongera gutaramira mu Rwanda

0 views
•October 30, 2026
•pasco
Doctall Kingsley ukunze kwiyita Ntakirutimana, izina yakuye mu Rwanda agahamya ko aryongeye kuyo yitwa mu rwego rwo kwisanisha n'iki gihugu, ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo cyiswe ‘Ntakirutimana Experience’ cyateguwe mu mujyo w'ibyitwa ‘TGIF by Sunday Night Live’ bihuza abasanzwe bategura ibitaramo ngarukakwezi by’urwenya ariko bifite umwihariko w’Icyongereza.

Doctall Kingsley, amazina ye nyakuri akaba ari Kingsley Ogbonna. Yatangiye gutaramira mu Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2023, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo ‘The Upcoming Diaspora’ cyabereye muri Camp Kigali, cyari cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka.

Ku nshuro ya kabiri, yagarutse mu Rwanda muri Kamena 2024, aho yitabiriye iserukiramuco ry’urwenya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ ryabereye ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha i Gikondo ku wa 9 Kamena 2024. Muri iki gitaramo yasangiye urubyiniro n’abarimo Rusine Patrick, Joshua Comedian n’abandi.

Ku nshuro ya gatatu, Doctall Kingsley yagarutse i Kigali ku wa 20 Nyakanga 2025, aho yakoreye igitaramo cye bwite yise ‘Ntakirutimana Coming to Rwanda’, cyabereye muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya yakomeje kugaragaza ko afitiye u Rwanda urukundo rwihariye, aho akunze gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akiyita Ntakirutimana.

Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Nigeria, akaba azwi cyane ku mvugo ye yamenyekanye igira iti ‘This Life No Balance’.

Yubatse izina binyuze mu bitaramo bya ‘Stand-up Comedy’ no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube.

Kuva mu 2023 kugeza mu 2025, urugendo rwe mu Rwanda rwagiye rurushaho gushimangira umubano udasanzwe afitanye n'abakunzi b’urwenya bo mu rw’Imisozi Igihumbi.
No comments yet. Be the first!