DORE IMPAMVU ZIHISHE INYUMA YISEZERA RYA RUVUYANGA  KURI RADIO RWANDA
#

DORE IMPAMVU ZIHISHE INYUMA YISEZERA RYA RUVUYANGA KURI RADIO RWANDA

3 views
•September 24, 2026
•pasco

Mu butumwa yagejeje ku bakunzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, Ruvuyanga yavuze ko afashe iki cyemezo nyuma y’imyaka umunani amaze muri RBA, ashimira ubuyobozi bw’iki kigo ku ruhare bwagize mu kumurera no kumukuza mu mwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “Ndamenyesha Abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8.”

Ruvuyanga yashimiye ubuyobozi bwa RBA, avuga ko yamuhaye umwanya wo gukura no kwagura ubumenyi bwe mu mwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga, none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”

Uyu munyamakuru kandi yashimiye abo bakoranaga mu rubuga rw’imikino, avuga ko imyaka bakoranye yaranzwe n’ubufatanye, nubwo rimwe na rimwe hashobora kuba harabayeho kutumvikana bitewe n’akazi cyangwa gushaka imibereho.

Yasabye imbabazi abo bashobora kuba barigeze kugongana mu kazi, ashimangira ko ibyo byabaga bifitanye isano n’akazi ndetse n’imibereho.

Yagize ati “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu rubuga rw’imikino kuko twakoranye neza. Aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”

Amakuru realhit 

Ruvuyanga yamaze gusezera bidasubirwaho RBA
Ruvuyanga yamaze gusezera bidasubirwaho RBA


twamenye ni uko Ruvuyanga yahagaritswe ku wa mbere bitewe ni uko hari ibyo abayobozi be batumvikanagaho nawe kubera ibyo yatangaje mu bihe byashize bavuga ko biri kwica isura y’ikigo.

Twamenye kandi ko Ruvuyanga Emmanuel yari yoherejwe gukorera kuri RC Nyagatare ave muri Kigali ariko ntiyabyumva bituma ahitamo gusezera akajya gushakira ahandi.

Ruvuyanga ntiyatangaje aho agiye gukomereza ibikorwa bye nyuma yo kuva muri RBA, ahubwo yavuze ko Abanyarwanda bazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Ati “Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”

Ruvuyanga yari umwe mu banyamakuru bamenyekanye mu itangazamakuru ry’imikino kuri Radio Rwanda, aho yamaze imyaka umunani akora muri RBA.

No comments yet. Be the first!