Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba ari Joseph Mayanja, yavuze ko nubwo abantu benshi bashobora kubona ubuzima bw'ibyamamare nk'uburimo ibyishimo n'amahirwe, hari ibibazo n'amarangamutima bikomeye baba bahanganye na byo mu buzima bwite.
Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikirana ku rubuga rwa TikTok, Chameleone yabajijwe niba akumbuye umuryango we nyuma yo gutandukana na Daniella Atim, by'umwihariko abana babo batakibana na we.
Mu gusubiza, uyu muhanzi yagaragaje ko kubura umuryango we iruhande rwe ari kimwe mu bintu bimugora, ashimangira ko gukunda abana bidakwiye kugarukira gusa ku kubaha amafaranga cyangwa kubagira inama, ahubwo ko kuba hafi yabo ari ingenzi cyane.
Yagize ati: “Nkunda umuryango cyane kandi sinaje ku isi kugira ngo mbe igitambo. Naje kuba umubyeyi kuko kuba se w'abana si ukureba amafaranga umuntu yemera gutanga cyangwa ubumenyi n'ubuyobozi abaha, ahubwo ni ukubaba hafi no kuba mu buzima bwabo.”
Yakomeje agaragaza ko hari igihe ahangayikishwa n'uko ashobora kuzatabaruka atarabashije kumarana n'abana be igihe gihagije, cyangwa ngo abahe urukundo n'uburere yifuza kubaha nk'umubyeyi.
Ibi yabivuze agaragaza ko kuba kure y'abana be bitamworoheye, kuko kuba umubyeyi kuri we bisobanuye kugira uruhare mu mikurire yabo no kubana na bo, aho kuba umuntu ugarukira ku nshingano zo kubitaho mu buryo bw'amafaranga.
Jose Chameleone na Daniella Atim bashyingiranywe ku wa 7 Kamena 2008, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Abba, Alpha, Amma, Alba na Xara Mayanja.
Ibibazo mu rugo rwabo byatangiye kugaragara mu myaka yakurikiyeho, aho Daniella yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n'abana babo, mu gihe Chameleone yakomeje kuba muri Uganda.
Muri Werurwe 2025, Daniella yatanze ikirego gisaba gatanya, agaragaza ko yahuye n'ibibazo birimo kutitabwaho, kubura urukundo n'ubufasha yari akeneye mu rushako rwabo.
Yavuze kandi ko ibibazo yanyuzemo byamugizeho ingaruka zikomeye ku marangamutima, ndetse ko hari igihe yamaze imyaka myinshi yita ku bana adafashwa uko yabitekerezaga.
Chameleone we ntiyemeranyaga na bimwe mu birego bya Daniella, agaragaza ko kwimukira muri Amerika ari umuryango byari byarafashemo icyemezo mu 2018, kandi ko yakomeje kugira uruhare mu mibereho y'abana babo.
Mu biganiro byakurikiyeho, impande zombi zaje kumvikana ku gutandukana binyuze mu nzira y'ubwumvikane, aho Daniella yagumanye uburenganzira bwo kurera abana babo, Chameleone akemererwa kujya abasura no gukomeza kugira uruhare mu mibereho yabo.
Ibyo yavuze bigaragaza ko nubwo umubano w'abashakanye ushobora kurangira, ingaruka zawo zishobora gukomeza kugaragara mu buzima bw'abagize umuryango, cyane cyane ku bana n'ababyeyi batakibana.

