DRAKE YAHOMBYE ARENGA MILIYALI 5 Z AMAFRANGA Y U RWANDA NYUMA ARGENTINA INANIWE KWEGUKANA IGIKOMBE K ISI
#

DRAKE YAHOMBYE ARENGA MILIYALI 5 Z AMAFRANGA Y U RWANDA NYUMA ARGENTINA INANIWE KWEGUKANA IGIKOMBE K ISI

1 views
•July 20, 2026
•pasco

Umuraperi w'icyamamare wo muri Canada, Drake, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutega Miliyoni 1.5 z'Amadolari ya Amerika ko ikipe y'igihugu ya Argentina yari gutsinda Espagne ikegukana Igikombe cy'Isi cya 2026.

Mbere y'umukino wa nyuma wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Drake yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto y'itike y'iyo beti yakoreye ku rubuga rwa Stake.

Iyo Argentina iza gutsinda Spain mu minota 90 y'umukino, Drake yari kubona amafaranga angana na miliyoni 5.1 z'Amadolari ya Amerika, bivuze inyungu zirenga miliyoni 3.6$.

Icyakora, ibintu ntibyagenze uko yabyifuzaga kuko Espagne yatsinze Argentina igitego 1-0 ku munota wa 106 w’inyongera, bituma Drake atakaza amafaranga yose yari yateze.

Nyuma y'iyo ntsinzwi, hongeye kuvugwa cyane ibyo abafana bita "Drake Curse", imyemerere imaze imyaka ivuga ko amakipe cyangwa abakinnyi Drake ashyigikiye cyangwa atezeho amafaranga menshi akenshi birangira batsinzwe.

Nubwo nta gihamya yemeza ko ibyo ari ukuri, buri gihe iyo atsinzwe muri beti, iyi nkuru iba yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere Drake atakaje amafaranga menshi muri beti za siporo. Mu bihe byashize yagiye atega ku mikino itandukanye irimo ruhago, UFC na Basketball, ibintu byatumye benshi bakomeza gukurikirana amahitamo ye mbere y'imikino ikomeye.

Yari yizeye Messi na Argentina, ariko bamubujije amahirwe yo kwegukana miliyoni 1.5$ ku mukino wa nyuma

Drake yari gutsindira Miliyoni 5.1$ iyo Argentina itsinda Spain mu Gikombe cy’Isi 2026 mu minota 90

No comments yet. Be the first!