Ghetto Kids bahagarariye Uganda ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa 19 Nyakanga 2026, aho basangiye urubyiniro na Shakira ndetse na Burna Boy.
Eddy Kenzo yavuze ko ibyo Ghetto Kids bagezeho birenze kubyina no kwidagadura, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko impano yavukiye mu mihanda ya Kampala ishobora kugera ku rwego mpuzamahanga.
Eddy Kenzo yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, aho yavuze ko urugendo rwa Ghetto Kids rugaragaza ko inzozi z’umwana w’Umunya-Uganda zishobora kugera kure cyane, hatitawe ku hantu yavukiye cyangwa yakuriye.
Ati: “Ibi birenze kubyina. Birenze imyidagaduro. Ni ikindi kimenyetso cy’uko inzozi zavukiye mu mihanda ya Kampala zishobora gutera akanyabugabo abantu babarirwa muri za miliyari ku Isi.”
Uyu muhanzi yasabye urubyiruko rw’Abanya-Uganda kudaheranwa n’aho bakomoka, ahubwo bagaharanira kugera ku ntego zabo bakoresheje impano, umurava, kwihangana no kugira ukwizera.
Ati: “Ku rubyiruko rwose rw’Umunya-Uganda, ntimukemere ko aho mwaturutse hagena aho mushobora kugera. Impano, ikinyabupfura, kwihangana no kugira ukwizera bishobora gukingura imiryango mutigeze mutekereza ko yabakingukira.”
Eddy Kenzo kandi yashimiye Ghetto Kids, agaragaza ko Abanya-Uganda batewe ishema n’ibyo bagezeho. Yavuze ko aba bana berekanye ubwiza, imbaraga n’ubushobozi butagira imipaka igihugu gifite mu bijyanye n’impano n’ubuhanzi.
Yakomeje agaragaza ko ejo hazaza h’inganda z’imyidagaduro muri Uganda hari ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko urubyiruko rw’iki gihe ari rwo ruri kuyobora uru rugendo.
Yasoje asaba urubyiruko gukomeza kurota, kugira ukwizera no gukomeza guhagararira igihugu cyabo neza ku ruhando mpuzamahanga.



Eddy Kenzo yashimiye Ghetto Kids nyuma yo guhagararira Uganda ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA

