Uyu mukino wa 1/8 wari uhanzwe amaso n’Isi yose wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Tatu z’ijoro kuri Mercedes Benz muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yatangiranye imbaraga nyinshi haba mu guherekanya no kugera imbere y’izamu dore iminota itanu yagiye kurangira uwitwa Mikel Oyarzabal yageragerageje ishoti rya mbere gusa umunyezamu wa Portugal arikuramo.
Portugal nayo ntabwo yigeze itinda kwinjira mu mukino nayo itangira guhererekanya igana ku izamu nkaho Joao Cancelo yarekuye ari kure ariko rinyura hejuru.
Ku munota wa 17 Lamine Yamal yarekuye ishoti riremereye umunyezamu wa Portugal arikuramo umupira usanga Alex Baena nawe arekura ishoti gusa Diogo Costa yongera gutabara ashyira umupira muri koroneri.
Hari aho Cristiano Ronaldo yari yashyize umupira mu izamu gusa Unai Simon aratabara awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri Espagne yaje igerageza gusatira inyuze ku ruhande rwa Lamine Yamal ariko Nuno Mendes akamubera ibamba.
Ku bwamahirwe macye uyu myugariro wa Portugal yaje kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa 56 asimburwa na Nelson Semedo.
Nyuma y’uko avuyemo Lamine Yamal yahise atangira kubyaza amahirwe umusaruro agasatira anyuze kuri rwa ruhande ari nako haboneka koroneri nubwo ntacyo zamaraga.
Ku munota wa 90 +1 Mikel Merino wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gufungura amazamu ahawe umupira na Ferran Torres.
Umukino warangiye Espagne itsinze Portugal 1-0 ihita inayisezerera mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Usibye kuba Espagne isezereye Portugal inasezereye Cristiano Ronaldo kuko yitangarije ko iki aricyo gikombe cy’Isi cya nyuma arimo arakina bivuze ko uyu nawo ariwo mukino we wa nyuma.


