Fayzo yasubije abanenze ikoreshwa rya AI mundirimbo nshya ya Diez dola na The_Ben
#Entertainment

Fayzo yasubije abanenze ikoreshwa rya AI mundirimbo nshya ya Diez dola na The_Ben

1 views
•October 15, 2026
•pasco
Producer Fayzo yagaragaje ko abanenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu mashusho y’indirimbo ‘Oniva’ ya Diez Dolla na The Ben bakwiye kubanza gusobanukirwa n’umurimo ukomeye usabwa kugira ngo iryo koranabuhanga ritange umusaruro ushimishije.
Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa 14 Ukwakira 2026, akurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’uko hifashishijwe AI mu kuyatunganya.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Fayzo yagaragaje ko ikoreshwa rya AI mu bihangano bitagakwiye kuba igitangaza, kuko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, rikaba rinakoreshwa mu koroshya no kunoza imirimo itandukanye ijyanye n’ubuhanzi.

Yavuze ko hari ababona amashusho yakozwe hifashishijwe AI bagahita bayacira urubanza, nyamara bataragerageje kwiyumvisha imbaraga, igihe n’ubumenyi bisaba kugira ngo ikoranabuhanga ritange amashusho yujuje urwego rwifuzwa.

Ati: “Hari abantu bavuga bati ‘Aya mashusho yakozwe na AI!’ Ariko waba warigeze ugerageza kugira icyo uhanga ukoresheje AI? Ikosa rimwe mu mabwiriza uyihaye rishobora gutuma utakaza amasaha menshi ukora. Rimwe na rimwe, gukora amashusho ukoresheje AI bishobora no guhenda kurusha kujya ahantu runaka ukayafatira yo.”

Fayzo yakomeje agaragaza ko AI itagomba kurebwa nk’uburyo bwo kubyaza amashusho mudasobwa gusa, ahubwo ko ari igikoresho gisaba ubuhanga, igitekerezo gihamye, guhanga udushya, igihe n’amikoro kugira ngo haboneke igihangano cyujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ukuri ni uko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, kandi urwego rw’ubuhanzi na rwo rukaba rukomeje kwaguka. AI si ugukora amashusho gusa; bisaba icyerekezo, ubuhanga, guhanga udushya, igihe n’amikoro kugira ngo ubone umusaruro wifuza. Dukwiye kwemera ko isi iri gutera imbere, tukamenyera impinduka kandi tugahanga udushya, bitaba ibyo tukazasigara inyuma. Komera muvandimwe Director Aky.”

Ubu butumwa bwari bunagamije gushyigikira Director Aky wayoboye imirimo yo gukora amashusho ya ‘Oniva’, agaragaza ko abakoze kuri iki gihangano bakwiye guhabwa agaciro ku bw’umurimo bashyizemo kugira ngo kigere ku rwego kiriho.

Director Aky yemeje ko AI yakoreshejwe mu gutunganya amashusho ya ‘Oniva’, hagamijwe kuyaha umwihariko no kuzamura urwego rw’imigaragarire yayo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe mu buryo buvanze, aho hari ibice byafashwe mu buryo busanzwe, hakabaho n’ibindi byongerewemo cyangwa byahanzwe hifashishijwe AI. Muri byo harimo amashusho y’imodoka, moto, abantu bagaragara mu nkuru, intama n’inyubako zidasanzwe.

Ubu buryo bwatumye abareba amashusho bagira ibyo bibazaho, cyane cyane ku ruhare ikoranabuhanga ryagize mu kuyaremamo ibice bitandukanye.

Gusa, nk’uko Fayzo yabigarutseho, inyuma y’amashusho asa n’akozwe mu buryo bworoshye haba hari umurimo wo gutegura amabwiriza ahabwa AI, kugerageza uburyo butandukanye, guhitamo ibice bikwiye no kubihuza kugira ngo bihuze n’icyerekezo cy’umuyobozi w’amashusho.

Ibi bigaragaza ko nubwo AI ishobora gufasha mu guhanga amashusho, umusaruro mwiza usaba umuntu ufite igitekerezo, ubuhanga bwo kugikoresha n’ubushobozi bwo kuyobora inzira yose yo gukora igihangano.

‘Oniva’ ni indirimbo Diez Dolla yakoranye na The Ben, ikaba iri mu zigize Album nshya ya Diez Dolla yise ‘Propaganda’, ateganya gushyira ahagaragara.

Amajwi yayo yakozwe na Badman Quba afatanyije na Madebeats, mu gihe Director Aky ari we wayoboye imirimo yo gukora amashusho yayo.

Mu bandi bagize uruhare muri iki gihangano harimo Nise Jabo Ghislain, wakoze nk’umushoramari mukuru w’umushinga (Executive Producer), na Mignonne Rusanganwa, wari ushinzwe guhuza no gucunga ibikorwa byose bijyanye n’ikorwa ryayo (Production Manager).

STOO Record ni yo studio yakorewemo, mu gihe BLAQWAVE INC ari yo label ifitanye isano n’iki gihangano. Freddy Musoni yari ashinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha n’itumanaho, Evidoxx akora ibijyanye n’imbyino, Jay Nova ashinzwe gushaka abantu bagaragara mu mashusho, naho Joshua Jidenna ahuza ibikorwa bitandukanye by’ikorwa ryayo.

Uru rutonde rugaragaza ko amashusho y’indirimbo atari igikorwa cy’umuntu umwe gusa, ahubwo ko aba ari umusaruro w’imikoranire y’abantu bafite inshingano zitandukanye.

Nubwo ikoreshwa rya AI rikomeje guteza impaka mu ruganda rw’imyidagaduro, ikibazo kiri kuri ‘Oniva’ cyongeye kugaragaza ko impinduka z’ikoranabuhanga ziri gutuma abahanzi n’abandi bakora ibihangano bashaka uburyo bushya bwo kugeza ibitekerezo byabo ku bafana.

Ku ruhande rwa Fayzo, icy’ingenzi si ukureba gusa niba AI yarakoreshejwe, ahubwo ni no gusobanukirwa umurimo wakozwe, ubuhanga bwakoreshejwe n’umusaruro wagezweho. Ni na yo mpamvu yasabye abantu guha agaciro Director Aky n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma ‘Oniva’ igera ku rwego igaragaraho.



Fayzo Pro yasabye abantu guha agaciro umurimo wakozwe kuri ‘Oniva’ ya Diez Dolla na The Ben, avuga ko gukoresha AI mu gukora amashusho atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe babitekereza



Diez Dolla na The Ben bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Oniva’ yakozwe hifashishijwe AI, avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga


No comments yet. Be the first!