film ''Ben'Imana'' yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu bihembo bya oscars
#

film ''Ben'Imana'' yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu bihembo bya oscars

1 views
•October 10, 2026
•pasco

Ni inshuro ya mbere u Rwanda rwohereje filime muri iki cyiciro cy’ibihembo bikomeye bya sinema ku Isi nyuma y’imyaka ibiri rwemerewe kujya ruhatanira iki gihembo.

’Ben’Imana’ Ni filime iherutse kwigaragaza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes mu 2026, aho yerekanwe mu cyiciro cya Un Certain Regard, inegukana igihembo cya Caméra d’Or gihabwa filime ya mbere yakozwe n’umuyobozi wa sinema, hamwe n’igihembo cya FIPRESCI gitangwa n’abanyamakuru banenga sinema.

Koherezwa kwa ‘Ben’Imana’ muri Oscars ni intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda, kuko biha filime zakozwe n’Abanyarwanda amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora, kuba yaroherejwe ntibivuze ko yamaze gutoranywa mu zizahatanira igihembo cya nyuma. Mu minsi iri imbere nibwo hazatangazwa urutonde rw’izemejwe guhatanira iki gihembo.

Ben’Imana ishingiye ku nkuru yibanda ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutabera, imbabazi n’urugendo rw’ubwiyunge.

Igaruka ku nkiko Gacaca zashyizweho nyuma ya Jenoside kugira ngo zifashe mu butabera no kongera kubanisha Abanyarwanda, binyuze mu kuvuga ukuri, kwemera ibyabaye no gushaka inzira yo kubana nyuma y’amateka akomeye.

Inkuru yayo igaruka kuri Veneranda, umugore usaba imbabazi imbere y’abaturage mu rukiko Gacaca mu mudugudu we. Ku rundi ruhande hari Suzanne, murumuna we, ushaka ko abakekwaho kwica umugabo we n’umwana we bavuga ukuri. Hari kandi Tina, umukobwa wa Veneranda, ugaragaza uburyo urubyiruko rutabonye Jenoside ariko rukomeje kubaho mu ngaruka zayo mu miryango no mu gihugu.

Ibi bituma Ben’Imana itaba gusa filime ivuga ku mateka, ahubwo ibaza ikibazo gikomeye cy’uburyo igihugu gishobora gukira ibikomere bitavugwa n’uburyo ukuri, imbabazi n’ubutwari bw’abagore bishobora kuba umusingi w’ubwiyunge.

‘Ben’Imana’ yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo, akaba ari na we wayanditse afatanyije na Delphine Agut. Mu bakinnyi bayigaragaramo harimo Clémentine U. Nyirinkindi na Kesia Kelly Nishimwe.

Umuziki w’umwimerere w’iyi filime wakozwe n’umuhanzi nyarwanda Igor Mabano.

Marie-Clémentine Dusabejambo akunze kuvuga ko yakoze iyi filime agamije guha icyubahiro abagore b’abanyarwanda, by’umwihariko ababyeyi bagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko aba bagore, nubwo banyuze mu bikomere bikomeye, bagize ubutwari bwo gukomeza kubaho, gutanga imbabazi no gufasha umuryango kongera kwiyubaka.

No comments yet. Be the first!