France Mpundu n'umugabo we berekanye umwana
#

France Mpundu n'umugabo we berekanye umwana

1 views
•October 7, 2026
•pasco

Umuhanzikazi France Mpundu n’umugabo we Moctar berekanye bwa mbere imfura yabo y’umukobwa, nyuma y’igihe gito bamaze bamwakiriye mu muryango wabo bizihiza n’umwaka umwe w’urukundo rwabo.

Uyu mwana wabo w’imfura yavutse muri Nyakanga 2026, ariko kuva icyo gihe aba bombi bari barinze ubuzima bwe bwite, birinda kumugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu, France Mpundu na Moctar bahisemo kumwerekana bwa mbere, bishimira urundi rugendo rushya batangiye nk’umuryango w’abantu batatu.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiye ubwo bahuriraga mu irushanwa rya televiziyo The Secret Story, aho bombi bari bitabiriye Secret Story Afrique.

Muri Kamena 2026, France Mpundu yatangaje ko we na Moctar bitegura kwagura umuryango, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

France Mpundu yabaye Umunyarwanda wa mbere witabiriye irushanwa rya Secret Story Afrique, ryateguwe na Canal+. Ni muri iri rushanwa aho yahuriye na Moctar, maze urukundo rwabo rutangira gukurikiranwa cyane n’abarebaga iri rushanwa.

Muri Secret Story Afrique, Sizoni ya 2, yabaye mu mpera za 2025, France Mpundu yasoje ari uwa kane n’amajwi 0.8%, mu gihe Moctar ari we wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 46%.

Nyuma y’iri rushanwa, Moctar yaje gusura umuryango wa France Mpundu i Kigali, ari nako umubano wabo ukomeza gukomera.

Muri Nyakanga 2026, aba bombi bibarutse imfura yabo y’umukobwa, batangira urugendo rushya rwo kurera umwana wabo wa mbere.

Mu mpera za Nzeri 2026, Moctar yahaye France Mpundu impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa BYD Tai 3, nk’impano y’umugore we ndetse n’ikimenyetso cy’ibyishimo by’umuryango wabo.

France Mpundu ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwi, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nzagutegereza”, “Nabikoze” na “Umutima”.

Bizihije umwaka umwe w'urukundo rwabo

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, France Mpundu yashimiye Imana ku rugendo rwiza we n’umuryango we bari kunyuramo, anashimira abakomeza kubakurikira no kubashyigikira.

Yagize ati: Ndashimira Imana ku bw’uru rugendo rwiza cyane yaduhaye amahirwe yo kubamo. Ndashimira buri kimwe, kumwenyura, buri rwibutso, ndetse cyane cyane uyu muryango mwiza turimo kubaka umunsi ku wundi. 

Kandi ndabashimira namwe mudukurikira, mukadushyigikira ndetse mugasangiza abandi uru rugendo turi kumwe.

No comments yet. Be the first!