Abanyarwenya bo muri âGen-Z Comedyâ batangiye amahugurwa yâiminsi itatu agamije kubongerera ubumenyi mu gutera urwenya kinyamwuga, nyuma yo kwisuzuma no kureba amakosa basanzwe bakora nâuburyo bayakosora.
Fally Merci utegura ibitaramo bya âGen-Z Comedyâ, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo kwishungura bakareba ibyiza basanzwe bakora bakabisangizanya ariko nâamakosa bakora bakayakosora.
Ati âKwiga ni uguhozaho. Turifuza kwiga kenshi. Muri aya mahugurwa turi kuganira ku buryo dusanzwe dukoramo, tukareba ahakorwa amakosa nâaho bigenda neza, tugasangizanya ubunararibonye bityo ibigenda neza tukabigumana hanyuma ibitagenda neza tukabizibukira.â
Fally Merci yavuze ko abanyarwenya bari guhugurwa ku ngingo zitandukanye, ariko zose zigamije kubafasha gukomeza ubunyamwuga mu gutera urwenya no gukora ibituma bigarurira imitima yâabakunzi barwo.
Mu batanze ibiganiro ku munsi wa mbere wâaya mahugurwa harimo Rusine Patrick, Michael Sengazi na Mutesi Scovia.
Fally Merci yongeyeho ko mu minsi itatu bazamara bahugurana, bazanaganira ku myitwarire ikwiye kuranga abanyarwenya, ari naho bazakangurira abitabiriye aya mahugurwa kwirinda ibiyobyabwenge no kugendera kure inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati âUmunyarwenya inshuro nyinshi usanga yabaye icyamamare. Ariko reba, buri gihe iyo tubaye iciro ryâimigani ngo âNi nde wasindiye aha? Ni uyu.â âNi nde wafunzwe kubera ibiyobyabwenge? Ni twe.â Ntabwo dukwiye kurangwa nâiyo myitwarire.â
Fally Merci yavuze ko uretse abaganirije abanyarwenya ku munsi wa mbere, bazakomeza gutumira abantu batandukanye kugira ngo babungure ubumenyi ku bijyanye no gutera urwenya mu buryo bwâumwuga.
Aya mahugurwa yâiminsi itatu agamije gufasha abanyarwenya ba âGen-Z Comedyâ kurushaho kunoza impano zabo, kumenya ibyo bakwiye kwirinda no guteza imbere urwenya rwubakiye ku bunyamwuga.



