Guverinoma y'U Rwanda yafashe mumugongo n'abagizweho ingaruka n'inkongi yibasiye isoko rya Goico i musanze
#

Guverinoma y'U Rwanda yafashe mumugongo n'abagizweho ingaruka n'inkongi yibasiye isoko rya Goico i musanze

0 views
•October 11, 2026
•pasco
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ndetse inifatanya n’abacuruzi, abikorera, abakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ukwakira 2026.
Ni ibikubiye mu butumwa Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026.

Leta yashimiye byimazeyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, abayobozi mu Nzego z’Ibanze n’abaturage muri rusange bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n’umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’iri soko.

Muri iyi nkongi abantu babiri barakomeretse byoroheje, abandi 15 barahungabana kandi bose bagejejwe mu bitaro bitandukanye n’abaganga. Abenshi bamaze gusezererwa, naho babiri mu bahungabanye ni bo bagikurikiranwa.

Inzego zibifitiye ububasha zirimo gukora igenzura ku cyaba cyarateye iyi nkongi, kandi Leta y’u Rwanda irizeza ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe.


No comments yet. Be the first!