Intore Tuyisenge yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya, ariko avuga ko yagarutse afite imbaraga nshya nâumurongo wo gukoresha muzika mu gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa gahunda zigamije iterambere ryâIgihugu, byâumwihariko izikubiye muri gahunda ya NST2.
Iyi ndirimbo âUmugandaâ yayigarutseho avuga ko yifuza gukomeza gutanga umusanzu we mu bukangurambaga bushishikariza abaturage kugira uruhare mu iterambere ryâIgihugu.
Yagaragaje ko mu gihe gahunda yâIgihugu ishimangira ko umuturage ari ku isonga, ari ngombwa ko abaturage bamenya ko uburenganzira bafite bujyana nâinshingano zo kugira uruhare mu kubaka Igihugu no guteza imbere imibereho yabo.
Intore Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ati: âMu gihe maze mu nzego zâibanze nyobora umwe mu Midugudu 1,155 yâUmujyi wa Kigali, nungutse byinshi bizamfasha kunoza inganzo, cyane cyane mu guhuza abaturage nâubuyobozi mu bukangurambaga butandukanye kuri gahunda zibafasha kwiteza imbere, banabungabunga ubuzima bwabo kandi birinda icyahungabanya Umuryango Nyarwanda."
Yavuze ko Umuganda ari imwe mu nzira zo kwishakamo ibisubizo. Mu ndirimbo âUmugandaâ, Intore Tuyisenge yibutsa Abanyarwanda ko Umuganda atari umwanya wo gukora imirimo yâamaboko gusa, ahubwo ko ari imwe mu gahunda zituma abaturage bahuriza hamwe imbaraga nâubushobozi bafite, bakishakamo ibisubizo bibafitiye akamaro.
Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, bityo ko nta muntu ukwiye kwirinda kwifatanya nâabandi ku munsi wâUmuganda, kuko nubwo ushobora kumara amasaha make, ari umwanya ushobora kuvamo ibikorwa nâibitekerezo bifitiye abaturage nâIgihugu akamaro.
Intore Tuyisenge kandi yagaragaje ko hari Umuganda ushingiye ku bumenyi, aho umuntu ashobora gukoresha ubumenyi nâumwuga afite mu gufasha abaturage, aho gukora imirimo isaba imbaraga zâumubiri gusa.
Ati: âUretse imirimo yâamaboko, hari nâUmuganda ushingiye ku bumenyi, aho wakora Umuganda ufasha abaturage bitewe nâubumenyi runaka ufite. Urugero, abanyamategeko bafasha abaturage kubasobanurira amategeko nyuma yâUmuganda; abize ubwubatsi bagafasha abaturage gutura neza no gukora imiyoboro yâamazi; abaganga bagafasha gusuzuma indwara zitandukanye.â
Intore Tuyisenge yanibukije ko Umuganda atari gahunda ireba abatarize cyangwa abakuze gusa, ahubwo ko buri Munyarwanda afite uruhare ashobora kuwugiramo bitewe nâubushobozi nâubumenyi afite.
Yasabye urubyiruko cyane cyane kumenya ko rufite inshingano mu kubaka Igihugu, ashimangira ko bidakwiye ko ababyeyi bajya mu bikorwa byâUmuganda bagasiga abana babo baryamye mu rugo.
Yagize ati: âUmuganda si uwâabatarize gusa, buri wese akora Umuganda. Urubyiruko ndarwibutsa ko ababyeyi babo badakwiye kujya ku Muganda ngo babasige baryamye, kandi ari bo mbaraga zâIgihugu zubaka.â
Intore Tuyisenge avuga ko ubumenyi nâamasomo akura mu mikoranire nâabaturage ndetse nâinshingano afite mu nzego zâibanze ari bimwe mu bimufasha gutanga ubutumwa bwubaka binyuze mu bihangano bye.
Indirimbo âUmugandaâ aje nyuma yâigihe yari amaze adasohora indirimbo nshya, aho Tuyisenge avuga ko azakomeza gukoresha muzika nkâumuyoboro wo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bubafasha gusobanukirwa gahunda zitandukanye zigamije iterambere ryabo nâiryâIgihugu.
Intore Tuyisenge yatangaje ko indirimbo âUmugandaâ ikomoka ku nshingano yahawe zo kuyobora Umugudugu
Tuyisenge yavuze ko âUmugandaâ ufitiye akamaro igihugu, bityo ko buri wese akwiriye kuwitabira
Tuyisenge yavuze ko yari amaze igihe adasohora indirimbo bitewe nâinshingano afite muri iki gihe

