IRENE MURINDAHABI YASEZERANYE IMBERE YA MATEGEKO NI NKUMI BITEGURA KUBANA AKARAMATA
#

IRENE MURINDAHABI YASEZERANYE IMBERE YA MATEGEKO NI NKUMI BITEGURA KUBANA AKARAMATA

41 views
•August 11, 2026
•pasco

Muri uyu muhango yari aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Bruce Melodie, Rocky Kimomo, Chriss Eazy n’abandi.

Uyu muhango watangiye ahagana Saa Kumi z’umugoroba, ubwo uyu munyamakuru n’umugore we bahageraga bari kumwe n’itsinda ry’abasore b’ibigango, babuzaga buri wese wageragezaga gufata amafoto cyangwa amashusho.

Umwe mu baganiriye na IGIHE wari uri ku Murenge wa Gishari ubwo Murindahabi yahageraga, yavuze ko yagezeyo aherekejwe n’imodoka nyinshi zari zitwaye abantu benshi bazwi mu myidagaduro nyarwanda, barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Junior Rumaga n’abandi.

Yagize ati “Murindahabi yari yambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru. Umugore we yari yambaye ikanzu y’umweru n’inkweto z’umweru. Baje baherekejwe n’abantu benshi, bagera kuri 80, kuko hanze hari imodoka zigera kuri 20. Mu byamamare nabonye harimo Bruce Melodie na Rocky Kimomo, bahise bicara ku ntebe z’imbere, Junior Rumaga, Chriss Eazy n’abandi benshi ntibuka.”

Uyu watanze amakuru yavuze ko hari kandi abasore b’ibigango bagenzuraga ko nta muntu ufata amafoto cyangwa amashusho.

Yavuze ko uwabigeragezaga bamubuzaga, ndetse rimwe na rimwe bakamwuka inabi ku buryo byashoboraga no guteza amakimbirane.

M.Iréné yasezeranye imbere y’amategeko n’inkumi bitegura kurushinga
Nyuma yo gusezerana M.Iréné yakiriye abatashye ibi birori
No comments yet. Be the first!