Kuri uyu wa Gatatu ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo hagombaga gukomeza Urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) by’umwana wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize aribwo rwagombaga gusomwa ariko bigasubikwa bitewe n’uko hari inyandiko nshya yari yashyizwe muri ‘system’ y’Urubanza bituma ruzongera kuburanishwa kugira ngo nayo irebweho.
Urubanza rwagomba kuba mbere ya Saa Sita ariko rushyirwa saa Cyenda bitewe n’uko uwunganira mu mategeko Ishimwe Vestine atari ahari. Kera kabaye Umucamanza yatangiye iburanisha ariko hahita hasangwa uruhande rwa Ishimwe Vestine rutarashyize muri system icyemezo cy’amavuko cy’umwana uzapimwa DNA. Umucamanza yavuze ko nubwo uruhande rw’uyu muhanzikazi rwemeye ko hapimwa DNA ariko ko rutategeka ko bikorwa kandi nta cyemezo kigaragaza ko koko uwo mwana ahari.
Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Vestine rucibwa amande y’ibihumbi 200 Frw bitewe n’uko ibi byo kudashyira muri system icyemezo cy’amavuko cy’umwana ari ugutinza urubanza nta mpamvu.
Uwunganira mu mategeko Idrissa Ouedraogo yavuze ko beretswe ifoto y’umwana imwe kandi ko nayo itagaragara neza bityo ko batanyuzwe. Mu iburanishwa ryabereye mu muhezo bari basabye ko Ouedraogo yakerekwa amafoto y’umwana dore ko ataramubona kuva yavuka.
Iburanishwa ryimuriwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha saa Tanu ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
