Nta byinshi byari byamenyekana ku cyateye iyi nkongi y'umuriro yibasiye iri soko ahagana saa Cyenda z'amanywa zo kuri uyu munsi, ihereye ku gice cyo hejuru.
Polisi y'Igihugu ishami rishinzwe kurwanya inkongi, yahise itabara ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage hifashishije kizimyamwoto
Nubwo kuzimya uyu muriro byakomeje ariko umuriro wakomeje kuba mwinshi kugeza ubwo n'ibindi bice byafashwe, umuriro uturuka ku gice cyo hejuru kuri nivo ya gatanu utangira no gufata muri nivo zo hasi.
Kuva saa Cyenda kugeza saa Kumi n'Imwe n'Igice z'umugoroba iri soko ryari rikiri gushya ku buryo hari n'aho umuriro watangiye gufata ku gice cyo hasi kuri nivo ibanza.
Ubutabazi bwa kizimyamwoto n'ubwo bukomeje, umuriro wakomeje kuba mwinshi ku buryo hari n'abaturage basabaga ko bahabwa ubutabazi bwisumbuyeho hagakoreshwa nk'indege mu butabazi.
Isoko rya Musanze rizwi nka GOICO PLAZA risanzwe ricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, inkweto, resitora, utubari, ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubwubatsi, amabanki, ubudozi n'ibindi.
Inkuru turacyayibakurikiranira
Isoko rya Musanze ryahiye

