
Umuramyi Israel Mbonyi agiye gutaramira mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera i Nairobi muri Nzeri 2026. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zâabategura icyo gitaramo bagaragaje tariki 13 Kanama 2026, batangaje ko bishimiye ko Israel Mbonyi agiye gusubira muri Kenya bakongera kugirana na we ibihe byiza.
Banditse bati: âUmuramyi wo mu Rwanda Israel Mbonyi yiteguye kugaruka muri Kenya kugira ngo twongere kugirana ibihe bikomeye byâumurimo wâImana.â
Ni igitaramo kizwi nka âGrace Encounter 2026â aho muri icyo gitaramo azahuriramo nâumuramyi wâikimenyabose muri Nigeria Mercy Chinwo uzwi mu ndirimbo nka âMy Loverâ, âExcess Loveâ, nâizindi zamugize ikimenyabose.
Abo baramyi bombi bakunzwe muri Afurika no ku yindi migabane bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo cya âGrace Encounter 2026â, kizabera muri Uhuru Park i Nairobi ku wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, guhera saa yine za mu gitondo buri munsi, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Israel Mbonyi rimaze kuba izina rikomeye hirya yâimbibi zâu Rwanda, cyane cyane binyuze mu ndirimbo ze yaririmbye mu rurimi rwâIgiswahili ndetse agafata nâizindi zari mu Kinyarwanda ariko zarakunzwe azihindura muri urwo rurimi.
Israel Mbonyi aheruka gutaramira muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo ngarukamwaka cya âChurchill Show Crossoverâ, cyabereye kuri KICC Grounds i Nairobi. Ni igitaramo cyari kigamije kwinjira mu mwaka wa 2025, mu gihe Mercy Chinwo we yaherukaga gutaramira muri Kenya ku wa 27 Nzeri 2025, nanone muri âGrace Encounter Nairobiâ, cyabereye kuri Ulinzi Stadium i Nairobi.
Guhuza Israel Mbonyi na Mercy Chinwo muri Nairobi ni kimwe mu cyo igitaramo cya âGrace Encounter 2026â, kizaba mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko cyane muri Nzeri 2026.
Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri Kenya
?
No comments yet. Be the first!
