Israel Mbonyi yahishuye impamvu atajya akorera igitaramo muri stade AMAHORO
#Entertainment

Israel Mbonyi yahishuye impamvu atajya akorera igitaramo muri stade AMAHORO

1 views
•November 20, 2026
•pasco
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi, yasobanuye impamvu gukorera igitaramo muri Sitade Amahoro bitamworoheye, nubwo amaze imyaka agaragaza ubushobozi bwo gukurura imbaga y’abakunzi b’umuziki we.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Israel Mbonyi yavuze ko yigeze gutekereza ku gitekerezo cyo gukorera igitaramo muri iyi stade, ariko akagaragaza ko imiterere yayo n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ikibuga cy’abakinnyi biri mu bituma atabona neza uko igitaramo cyahategurwa.

Yagize ati: “Narabitekereje (Kuhataramira muri uyu mwaka). Ariko ikibazo cya Sitade Amahoro iragoye kuyikorera. Urumva nk'ubu ng'ubu ntabwo twemerewe gukorera mu kibuga (aho abakinnyi bakinira), ubwo ni ukuvuga ngo byansaba gushyira kuri 'stage' ahantu runaka, abafana nabo bakaba bari ahantu runaka.

Ikindi kandi n'uko sitade irafunguye cyane, ku buryo kwa kundi abantu begerana kugirango igitaramo kiryohe ntabirimo, sinzi ukuntu bizagenda, ariko ntawamenya, gusa n'abandi barahakorera, ariko wenda igihe kizagera bikunde.”

Ibi bisobanuro bigaragaza ko kuri Israel Mbonyi, ikibazo atari ubushobozi bwo gukurura abantu gusa, ahubwo ari no kubona uburyo igitaramo cyategurwa ku buryo abacyitabira bagira umwanya wo kwegerana, bakumva neza umuziki kandi bakagira uruhare mu byishimo byacyo.

Sitade Amahoro ni imwe mu nyubako nini z’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 nyuma yo kuvugururwa. Ni inyubako yagenewe kwakira amarushanwa y’imikino, ibirori bikomeye ndetse n’ibitaramo by’abahanzi.

Icyakora, kuba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi ntibivuze ko buri gitaramo cyose cyahakorerwa mu buryo bworoshye.
No comments yet. Be the first!