
Umuhanzi umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda no mu ruhando mpuzamahanga Juno Kizigenza yatangaje ko anyuzwe nâuruhare Bruce Melodie yagize mu rugendo rwe rwa muzika kuko ari we watumye abantu babona impano ye byihuse bitandukanye nuko byari kugenda iyo atahaba.
Juno yavuze ko ubwo yazaga mu muziki mu mwaka we wa mbere byamworoheye kuko yari afite umuhanzi mukuru ari we Bruce Melodie yareberagaho, yagize ati: âGukorana na Bruce, nari nje nsanga umuhanzi ufite uburambe, uri hejuru cyane, ikintu cya mbere byankoreye ni ugutuma abantu bahita bambona byihuse, kubera ko nari ndi munsi ya Bruce Melodie, izina rinini, adufasha mu kumenyekanisha umuziki wacu.â
Akomeza ati: âNavuga ko byihutishije intsinzi yanjye icyo gihe, kuko mu mwaka umwe twamaranye byonyine no kuba ndi kumwe na we ndeba uko akora, muri Studio, Bruce ni wa muntu twahuraga uyu munsi ejo tugahura ari kunyumvisha indirimbo ntari nzi yaraye akoze, hacamo umunsi akanyumvisha izindi ebyiri, icyo ni ikintu namwigiyeho, kuko uko yazaga anyumvisha indirimbo nshya, nakoraga uko nshoboye ngo nanjye ejo tuzahure mfite iyo nakoze yo kumwereka, namwigiyeho gukora cyane no kuganira kuko njye nari nshecetse cyane kurusha uko meze ubu.â
Yagarutse ku buryo afata Bruce Melodie cyane cyane ku ruhare yagize mu rugendo rwe rwa muzika, ati: âNjyewe ibyo Bruce yankoreye cyane cyane mu minsi yanjye ya mbere, ndabimwubahira cyane, ibyaza byose ntabwo byakuraho ko yangiriye akamaro iteka ndanyuzwe. Ikindi ndamwemera nkâumuhanzi umwe mu bakuru dufite mu gihugu, ibyo kuba 001, niba yizera ko ariko biri ntacyo bitwaye kuko nanjye nizera ko ndi âIkiruraââ.
Mu butumwa yahaye abakiri bato biyumvamo impano yo kuririmba ariko badafite aho bahera cyangwa bakabura aho bamenera yavuze ko bakwiriye gushaka abantu bizeye babafasha kandi bakirinda cyane kuko mu muziki harimo abantu benshi bafite imico mibi yâubutekamutwe, ubuhemu nâibindi bishobora gutuma urugendo rwabo rutagenda neza.
Abatekereza ko gutangira bisaba ibya mirenge na bo yababwiye ati: âUmwana ufite impano yo kuririmba ariko adafite aho yahera icyo namubwira ni uko uyu ari umwuga mwiza ariko urimo inzitane nyinshi, abatekamutwe benshi, abahemu benshi, ubundi ikintu njye mbona kigira umuhanzi mbere yâibindi ni ukugira abantu bazima iruhande rwawe, kuko kumenyekana ni ikigusha gikomeye.
Rero ufite abantu bagusunikira gukoresha uko kumenyekana sintekereza ko byakugendekera neza, icyâingenzi rero ni ukwiyegereza abantu bagufasha muri urwo rugendo, si ngombwa ngo babe bafite ubwo butunzi bwâamafaranga, kuko natwe dutangira twatangiranye ubusa, ariko ubu ibintu birakura bigahinduka.â
Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise âMpa formulaâ yanahise ikundwa bikomeye, bimuha icyizere cyâahazaza heza mu muziki. Nyuma yakoze izindi ndirimbo zirimo Igitangaza, Jaja, Biranze, Shenge, Urankunda nâizindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho gutumbagira mu mitima yâabakunzi bâumuziki nyarwanda. Ku wa 16 Gicurasi 2025, yataramiye abakunzi be mu gitaramo yizihirijemo imyaka itanu yari amaze mu muziki mu gitaramo cyabereye muri âInstitut Français du Rwandaâ.

